sangiza abandi

Gucukura imisingi no kuzitira pariki byabereye igisubizo abaturage bonerwaga n’inyamanswa

sangiza abandi

Abaturage baturiye pariki ndetse n’ibiyaga bibamo inyamanswa bishimira ingamba zashyizweho zo kubaka uruzitiro ku ma pariki no gucukura imisingi ku biyaga kuko byakemuye ikibazo cy’izi nyamanswa zajyaga kubonera imyaka.

Bamwe mu bishimira izi ngamba ni abo mu turere nka Kirehe, Gatsibo, Kayonza na Nyagatare, baturiye Pariki y’Akagera ndetse n’ibiyaga bibamo imvubu n’izindi nyamanswa z’inkazi zakundaga kujya kubonera.

Mu gukemura iki kibazo hashyizweho uruzitiro rurimo n’amashanyarazi ku buryo nta nyamanswa zigisohoza Pariki y’Akagera ndetse hacukurwa imisingi miremire itandukanya imirima y’abaturage n’ibi biyaga birimo inyamanswa.

Umuturage umwe waganiriye na RBA avuga ko inyamanswa zirimo imvubu zajyaga ziza kubonera imyaka bigatuma bahura n’ikibazo cy’inzara, ariko ubu byahagaze.

Ati” Mbere zarazaga kubera ko nta ruzitiro rwari ruriho, ari amasaka ari imyumbati byose byose zikarisha cyane cyane imbogo, zararishaga nk’Inka zikamaraho rwose ugasanga inzara irimo iratuzonga kubera amatungo yatwoneye nta kubona umusaruro.”

Uyu muturage avuga ko kugeza ubu ikibazo gisa nicyacyemutse ariko bakibangamiwe n’izindi nyamanswa zirimo izishobora kugendera hejuru y’uruzitiro nk’inkende n’inkoyi.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Ikigega cyihariye cy’Ingoboka, Nibakure Florance, avuga ko muri gahunda yo gukemura burundu iki kibazo bamaze gucukura ibilometero 12 mu bilometero 44 byambukiranye mu Mirenge ya Mahama na Mpanga, yegereye uruzi rw’Akagera.

Ati “Ibikorwa bizasubukurwa mu mpera z’ukwezi kwa Mbere n’intangiriro z’ukwa Kabiri, kubera ko bari bakiri mu bikorwa by’ubuhinzi ndetse hari harimo n’abahinze bageza aho umusingi wagombaga kunyura bagomba kubanza bagakuramo ibyo bahinze.”

Nibakure avuga ko izi ngamba zizakomereza no mu Mirenge ya Bugeshi mu Karere ka Rubavu na Kabatwa muri Nyabihu ahegereye Pariki y’Ibirunga naho hakunze kugaragara ubwone.

Ati” Ku Birunga bacukura umusingi ariko bagashyiraho n’urukuta rw’amabuye, kubera ko pariki bazayagura ikigira ahagana h’Epfo naho ibikorwa birahari ariko ubwo ibifite imbaraga bizakorwa ari uko pariki bamaze kuyagura.”

Raporo y’Ikigega cyihariye y’Ingoboka yo mu 2025 igaragaza ko ibibazo by’abaturage bonerwa n’inyamanswa zo mu ma pariki yikubye inshuro zirenga eshatu mu myaka itanu ishize, aho kuva aho mu mwaka wa 2019 hamaze kwakirwa ibibazo birenga 26,000.

Ibikorwa byo kubaka uruzitiro no gucukura imisingi irinda inyamanswa zo mu ma pariki kujya konera abaturage birakomeje

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka