Impanuka z’inkongi z’umuriro, ni zimwe mu zikomeje guteza ibibazo birimo gutwara ubuzima bw’abantu no gateza igihombo gikomeye ku mutungo wabo ndetse umubare w’izi mpanuka ukomeje kwiyongera.
U Rwanda ruri gutegura gahunda zitandukanye zizafasha mu guhangana n’inkongi z’umuriro zirimo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) zizifashishwa mu bikorwa byo kuzimya no gutanga amahugurwa ku bantu n’ibigo ku buryo bagira ubyumenyi bw’ibanze ku guhangana nazo mu gihe zibaye.
Iyi gahunda yatangajwe na SP (Rtd) Ruboneza Nkorerimana, ukorera mu Ishami rishinzwe Politiki n’Umutekano muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarutse ku mpamvu zitandukanye zitera inkongi z’umuriro n’ingamba zo kuzihashya.
Ruboneza yavuze ko nubwo u Rwanda rufite ibikoresho birimo amakamyo azimya umuriro mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara, hakiri icyuho mu bushobozi bwo guhangana n’izi mpanuka, ku buryo hakenewe kongerwa ibikoresho n’ubushobozi bw’ababikoresha.
Ati “Ukurikije ubushobozi bw’igihugu, ibikoresho birahari, nubwo bitaraba uko tubyifuza. Dufite amakamyo azimya umuriro, mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara. Ariko icyifuzo ni uko buri karere kaba gafite ubushobozi bwihagije bwo kuzimya umuriro.”
Yongeyeho ko mu rwego rwo kongera ubwo bushobozi, Leta ifite gahunda yo kugura drones zizifashishwa mu kuzimya inkongi mu minsi iri imbere, uko ubushobozi bw’igihugu buzagenda bwiyongera.
Ati “Uko ubushobozi buzagenda butera imbere, ubu hari gahunda yo kuba twabona drone zizimya umuriro, mu minsi iri mbere zizaba zihari, ndetse uko ubushobozi buzagenda bwiyongera n’ibindi bizagurwa.”
Uretse kongera ibikoresho, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ikomeje gushyira imbaraga mu guhugura abantu ku buryo bwo gukumira inkongi no kugira icyo bakora mu gihe zibaye, cyane cyane mu bigo bakoreramo.
Kuva muri Kamena 2026, hamaze guhugurwa ibigo bya Leta birenga 71, n’abakozi barenga 2.880 bigishwa uko bahangana n’inkongi z’umuriro. Aya mahugurwa ateganyijwe gukomeza no mu bigo byigenga, akazagezwa no mu bice bitandukanye by’Intara.
Izi ngamba zije mu gihe inkongi z’umuriro zikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu. Imibare igaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2026, hamaze kubarurwa inkongi zirenga 400.
Mu nkongi ziherutse guteza igihombo gikomeye harimo iyibasiye inyubako ya GOICO Plaza iherereye mu Mujyi wa Musanze, aho yangije ibicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw mu gihe inyubako ubwayo yari ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.
Imibare ya Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu igaragaza ko mu myaka itanu ishize, kuva mu 2020-2024 mu Rwanda habaye inkongi z’umuriro 1.380, zahitanye abantu 28. Izo nkongi zanangije inyubako z’ubucuruzi, ahakorerwa ubukorikori, ibinyabiziga n’indi mitungo itandukanye.
Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’inkongi harimo amakamyo afite ubushobozi bwo kuzimya inkongi mu magorofa maremare. Izi modoka zigiye ziri ahantu hatandukanye mu gihugu.
Hari iziri mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Ibirasirazuba hakaba eshatu, Iburengerazuba hari ebyiri, Amajyepfo ebyiri naho mu Ntara y’Amajyaruguru zikaba i Musanze.
Mu mwaka wa 2020 habayeho inkongi zigera ku 136, muri 2021 habaho izigera ku 123, muri 2022 zigera kuri 238, muri 2023 haba inkongi 259, mu gihe mu mwaka wa 2024 habayeho inkongi zigera kuri 362.










