sangiza abandi

Hari hageze ko dutumira n’Isi igateranira i Kigali- MINISPORTS

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe ku mugabane wa Afurika ngo rwakire shampiyona y’isi y’amagare ari uko ari igihugu gihora kiteguye kwakira neza amarushanwa atandukanye.

Ibi Rwego Ngarambe yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, cyabaye ku cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, cyaciye kuri Radio/Televiziyo Isango Star ndetse no ku bindi bitangazamakuru.

Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, mu Rwanda hazaba hateraniye ibihugu bitandukanye bizitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izakinwa mu byiciro 13.

Ibyo byiciro birimo abakiri bato mu bagabo no mu bagore; abatarengeje imyaka 23 mu bagabo no mu bagore; n’abakuru mu bagabo no mu bagore. Hari Abazakina basiganwa mu muhanda bisanzwe; abasiganwa n’ibihe nk’ikipe, ndetse n’abazasiganwa n’ibihe ku giti cyabo.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru,

 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko  kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi shampiyona y’Isi y’Amagare ari ibintu by’agaciro ndetse ko ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutegura neza amarushanwa n’ibindi bitandukanye.

Ati “ Kuba twakiriye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, iyi shampiyona y’Isi y’Amagare, bivuze ko turi igihugu gihora kiteguye ariko ariko noneho harimo n’uwo muco w’igare. Turi igihugu aho igare rikoreshwa mu buzimabwa buri munsi, mu mihahirane, mu ngendo ariko na siporo. Tour du Rwanda imaze imyaka irenga 20 ari ubukombe ku rwego rw’isi ndetse n’andi amarushanwa agenda aba . “

Yakomeje agira ati “Hari hageze ko dutumira n’isi ,ikaza guteranira mu misozi igihumbi y’u Rwanda ariko by’umwihariko i Kigali, icyo nacyo kijye mu byo twakira aha kandi tuzabasha gutegura neza.”

Ubuzima buzakomeza nk’ibisanzwe

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, nawe ashimangira ko kuba iyi shampiyona y’Isi y’amagare igiye kubera mu Mujyi ari amahirwe akomeye ku bikorera ndetse bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Ati “ Ni ibyishimo cyane kuba rigiye kubera muri Kigali, uretse n’ibyo byishimo rizadusigira, riri kudusigira n’ibindi byinshi ,Abanya-kigali ni twe dufite ibiraka bitandukanye,  ari ibijyanye no gutegura aho bazanyura naho bazasoreza ngo bigende neza, ndetse twatangiye gutekereza ku bucuruzi tuzakora muri icyo gihe .Ni ibyishimo by’igare ariko ni ibyishimo ko turi kubona akazi.”

Emma Claudine yahumirije abantu bibwira ko ubuzima bugiye guhagarara mu mujyi avuga ko ahubwo ari umwanya mwiza wo kuza gufana igare.

Ati “ Ntabwo bisobanuye ko abantu bagiye kujya mu rugo ahubwo icyo bisobanuye ni uko abantu babonye uburyo bwo kuza gufana igare. Kuba rero na guverinoma yaratekereje ko abana bakwiye kuba batari ku ishuri kugira ngo nabo baze gufana igare, urumva ni ikintu cyiza cyane.

 Ni amateka tugiye kwandika nka Kigali yacu , wa mwana azajya avuga ngo ngifite imyaka 10, mfite imyaka ingane nibwo shampiyona y’isi y’amagare yaje mu Rwanda, urumva aba ari ibintu bikomeye.”

Yakomeje agira ati “Ibindi bintu byose bizakomeza, ntabwo ubuzima buzahagarara muri Kigali, ariko mu byo tuzagerageza gukora byose, tugasaba buri muntu wese uko bizamushobokera bitewe naho ari muri kigali, muri gahunda ashyiremo kureba igare, kurifana muri iriya minsi umunani yose.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ,ACP Rutikanga Boniface, avuga ko umutekano ari wose yaba kubazitabira iyi shampiyona ndetse n’abafana muri rusange.

Ati “Twavuga ko aho banyura ho hameze neza ariko no ku mpande aho abafana, aho baje kureba bazaba bahagaze, tuzaba duhari. Ndetse no ku masangano y’imihanda abapolisi bazaba bahari bafatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake .”

Mu gihe cy’iminsi umunani y’irushanwa, abakinnyi 1000 ni bo bitezwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare. Aba bazaba barimo Umunya-Slovenia Tadej Pogačar ufite iri rushanwa wanegukanye Tour de France mu bagabo n’Umufaransa Pauline Ferrand-Prévot wayegukanye mu bagore.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka