sangiza abandi

Haruna Niyonzima yasezeye ku gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga

sangiza abandi

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda akaba ari nawe ufite agahigo k’uko yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi imikino myinshi 112, Haruna Niyonzima, yatangaje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bagaragaje impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru yewe hari n’abemeza ko mu myaka ya vuba ari we mukinnyi warufite impano ityaye kuruta abandi, dore ko yari amaze imyaka ikabakaba 20 awukina ku rwego rwo hejuru.

Niyonzima yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The New Times aho yemeje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ndetse ari gutegura igikorwa cyo kubishyira ku mugaragaro.

Yagize ati: “Nasezeye burundu ku mupira w’amaguru. Turimo gutegura umukino wo gusezera ku bafana no kuri bagenzi banjye twakinnye hamwe. Twavuganye na FERWAFA kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.”

Yavuze ko yakoze ibyo yari ashoboye, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu mwuga wo gutoza yinjiyemo.

Ati “Nakoze byinshi nari nshoboye, ubu ni umwanya wo kureba ibindi nakora. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye ajyanye no gutoza.”

Niyonzima yatangiye kumenyekana akiri muto bitewe n’impano yari afite idasanzwe, aza kuzamuka mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Etincelles FC yatangiriyemo mbere yo gukinira Rayon Sports FC na APR FC, ndetse ikipe aheruka gukinira ni AS Kigali.

Urugendo rwa Haruna Niyonzima mu gukina umupira w’amaguru

Haruna Niyonzima asezeye gukina umupira nk’uwabigize umwuga ku myaka 36 kuko yavutse ku wa 5 Gashyantare 1990.

Urugendo rwa Niyonzima rwo gukina umupira rwatangiriye mu Karere ka Rubavu aho uyu mukinnyi avuka aho nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yakiniye ikipe ya Etincelles FC mu 2006, ndetse nyuma y’umwaka umwe gusa yahise abengukwa n’ikipe ya Rayon Sports FC.

Muri uwo mwaka kandi Niyonzima yahise ahamagarwa mu ikipe nkuru y’igihugu Amavubi ndetse ku mukino wa mbere yagaragayemo, yahise atsinda ibitego bibiri abitsinze ikipe y’igihugu ya Guinée Équatoriale.

Nyuma yo kwitwara neza mu makipe yo mu Rwanda Niyonzima Haruna yahise abengukwa n’amakipe yo hanze aho yakiniye amakipe akomeye yo muri Tanzania arimo Young Africans SC (Yanga) na Simba SC.

Uretse gukina mu karere kandi yananzuze mu ikipe ya Al Ta’awoun SC yo muri Libya. Mu Ugushyingo 2021, Niyonzima yinjiye mu itsinda rya FIFA ry’abakinnyi bakiniye ibihugu byabo imikino 100 kuzamura, rizwi nka FIFA Century Club, aba Umunyarwanda wa mbere uciye aka gahigo.

Haruna yinjiye mu mwuga w’ubutoza aho kuri ubu afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Muri Gashyantare 2026, ari mu batoza batsinze amahugurwa yatanzwe n’abatoza ba Atletico Madrid, ndetse biteganyijwe ko azajya kongera ubumenyi mu gutoza muri Espagne binyuze mu mikoranire u Rwanda rufitanye n’iyo kipe.

Yakiniye Rayon Sport FC na APR FC
Bamutaziraga mazina menshi ajyanye n’uko afite impano idasanzwe harimo Baba Mzazi na Fabrigas

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka