sangiza abandi

HEC isanga ubushakashatsi no guhanga udushya muri za Kaminuza ari igisubizo ku isoko ry’umurimo

sangiza abandi

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr Edward Kadozi avuga ko hari gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi muri ayo mashuri hagamijwe guhanga udushya nk’igisubizo ku isoko ry’umurimo binyuze mu gutegura neza abayarangizamo bajya kwikorera.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare, mu nama igamije kungurana ibitekerezo ku buryo amashuri Makuru na za Kaminuza yarushaho guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bifasha kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Ni inama yitabiriwe na Minisiteri y’Uburezi, abayobozi b’aya mashuri ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi.

Umuyobozi wa HEC, Dr. Edward Kadozi yagaragaje ko uburezi muri ayo mashuri bwateye imbere ku kigero gishimishije.

Ati “Mu myaka 20 ishize, igipimo cy’abanyeshuri biga mu mashuri makuru bikubye gatatu, bava kuri 3% bagera kuri 10%. Hagati ya 2016 na 2024 gusa, umubare w’abanyeshuri wiyongereyeho 43%. Kuva mu mwaka wa 2000, umubare w’ibigo by’amashuri makuru wikubye kane.”

Mu 2013, U Rwanda rwari rufite abanyeshuri batatu bafite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), mu mwaka ushize bari bamaze kugera kuri 542.

Hashyizweho amasomo mashya yemewe kandi ahuzwa n’ibikenewe mu iterambere ry’igihugu.”

Dr. Edward Kadozi avuga ko nubwo imibare igaragaza ko uburezi buhagaze neza, hakiri urugendo rurerure, bitewe nuko hari hafi miliyoni eshanu z’abanyeshuri bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bivuze ko u Rwanda rukeneye kongera amashuri makuru kandi atanga uburezi bufite ireme.

Ubwo yatangiza iyi nama ku mugaragaro, Dr. Kadozi yavuze ko hagomba kongera gutekerezwa ku buryo amashuri Makuru na Kaminuza byagira uruhare mu gukora ubushakashatsi buhanga udushya bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati” Kaminuza ziri ku isonga mu gukora ubushakashatsi buhanga udushya ariko bizamura n’abikorera, tukanareba n’ukuntu uko kuzamura ubushakashatsi no guhanga udushya birushaho kongera ireme ry’uburezi muri za Kaminuza.”

Kugirango aya mashuri abashe kugera kuri iyi ntego harasabwa kongera ireme ry’uburezi atanga hategurwa integanyanyigisho zijyanye n’igihe ndetse n’abanyeshuri bagategurwa bijyanye n’uko isoko ry’umurimo rihagaze.

Dr. Kadozi avuga ko bari kureba uburyo abanyeshuri basoza muri za Kaminuza bategurwa bijyanye n’uko isoko ry’umurimo ribakeneye ndetse intego yabo ari ugutegura amashuri Makuru na Kaminuza ku buryo aba igisubizo ku iterambere ry’inganda z’abikorera binyuze mu bushakashatsi no guhanga udushya.

Abayobozi b’aya mashuri bagaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo ubushobozi bucye mu gukora ubushakashatsi ndetse n’abashakashatsi bakiri bacye bafasha abiga muri aya mashuri nabo ari bacye.

Dr. Kadozi avuga ko mu gukemura izi mbogamizi bashishikariza abikorera gushyigikira ibi bikorwa binyuze mu gutera inkunga ndetse hakongerwa n’umubare n’ubushobozi bw’abashakashatsi.

Mu igenamigambi harebwe uburyo udushya abiga mu mashuri Makuru na Kaminuza bahanga twagera no mu bikorera hanze y’ishuri.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka