sangiza abandi

Hongewemo irushanwa ry’abagore: Udushya muri Tour du Rwanda 2027

sangiza abandi

Tour du Rwanda 2027 izazana impinduka zitandukanye zirimo kongeramo amasiganwa abiri y’umunsi umwe, gutanga igikombe cyihariye kizaba gikozwe mu mabuye y’ibirunga yo mu Rwanda, ndetse no gutegura irushanwa ry’abagore rizaba rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 19, riteganyijwe kuva ku wa 19 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2027. Abakinnyi bazaryitabira bazasiganwa intera y’ibilometero 1.023, mu nzira zifite intera yo kuzamuka ingana na metero 17.200.

Igikombe kizaba gikozwe mu mabuye y’ibirunga

Kimwe mu bishya bizagaragara muri Tour du Rwanda 2027 ni igikombe kizajya gihabwa umukinnyi uzegukana isiganwa rusange.

Iki gikombe kizaba gikozwe mu ibuye ry’ibirunga ryo mu Rwanda rizwi nka ‘Amakoro’, mu rwego rwo kugaragaza umwihariko w’igihugu cy’Imisozi Igihumbi.

Kizaba gifite ibiro bitatu, kikaba ari ikimenyetso cy’ubutwari, kwihangana n’umuhate bisabwa kugira ngo umukinnyi yegukane irushanwa rikomeye. Kizanandikwaho izina ry’uwacyegukanye kugira ngo kizabe urwibutso rw’intsinzi ye.

Ubu ni uburyo Tour du Rwanda igiye kurushaho kugira umwihariko mu bihembo itanga, nk’uko bigaragara mu marushanwa akomeye ku Isi nka Tour de France, Giro d’Italia na Paris-Roubaix, na yo agenera abakinnyi bayegukana ibikombe byihariye.

Tour du Rwanda izongerwamo amasiganwa abiri y’umunsi umwe

Mu zindi mpinduka zizagaragara muri Tour du Rwanda 2027 harimo kongeramo amasiganwa abiri y’umunsi umwe azwi nka ‘Classics’, yiyongera ku byiciro bitandatu bisanzwe bigize isiganwa rusange.

Isiganwa rya mbere rizaba ku wa 19 Gashyantare 2027, rikurikirwe n’ibyiciro bitandatu bizakinwa kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Gashyantare. Irushanwa rizasozwa n’irindi siganwa ry’umunsi umwe rizaba ku wa 28 Gashyantare.

Aya masiganwa abiri azaba ari mu cyiciro cya UCI 1.1, aho uzegukana buri rimwe azahabwa amanota 610 ya UCI. Naho umukinnyi uzegukana isiganwa rusange rigizwe n’ibyiciro bitandatu azahabwa amanota 757, kuko riri mu cyiciro cya UCI 2.1.

Muri rusange, amasiganwa uko ari atatu azatanga amanota 1.977 ku bakinnyi bayegukanye.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY), Jean Hubert Nkurayija, yavuze ko ayo manota ahwanye n’ayo umukinnyi urangije Tour de France ku mwanya wa karindwi ahabwa.

Izi mpinduka zigamije gukurura amakipe menshi mpuzamahanga, kongera amahirwe yo guhatanira amanota ya UCI no guha abakinnyi uburyo bwo kuzamuka ku rutonde rw’iri shyirahamwe mpuzamahanga.

Tour du Rwanda Femmes igiye kuba ku nshuro ya mbere

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tour du Rwanda, hagiye gutegurwa irushanwa ry’abagore rizwi nka Tour du Rwanda Femmes. Riteganyijwe kuva ku wa 27 Nzeri kugeza ku wa 3 Ukwakira 2027.

Iri rushanwa rizaba ari intambwe nshya mu guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu bagore, ribaha urubuga rwo guhatana no kugaragaza impano zabo ku rwego mpuzamahanga.

Kimwe n’irushanwa ry’abagabo, Tour du Rwanda Femmes izaba igizwe n’amasiganwa abiri y’umunsi umwe n’ibyiciro bitandatu by’isiganwa rusange.

Isiganwa rya mbere rizaba ku wa 27 Nzeri, rikurikirwe n’ibyiciro bitandatu bizakinwa kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 1 Ukwakira. Iri rushanwa rizasozwa ku wa 3 Ukwakira, hakinwa irindi siganwa ry’umunsi umwe.

Amakipe azitabira iri rushanwa ry’abagore ntaratangazwa, ariko biteganyijwe ko azamenyekana bitarenze mu ntangiriro za Mata 2027.

Izi mpinduka zitezweho guha Tour du Rwanda indi sura, kongera umubare w’amakipe n’abakinnyi mpuzamahanga bayitabira no guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu bagore. Zigaragaza kandi umuhate w’u Rwanda wo gukomeza kuzamura urwego rw’uyu mukino no kuwagura ku rwego mpuzamahanga.

Photos:

[fluentform id="3"]