Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo zimaze iminsi ibiri zihanganira n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RD Congo, mu duce dutandukanye two muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yatangiye kuriki cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 ikaba yanakomeje no kuri uyu wa mbere.
Nk’uko aya makuru abigaragaza ibitero by’uruhande rwa Leta byagabwe mu duce tugera kuri tune two muri gurupema ya Bukombo muri teritware ya Rutshuru.
Uduce yabereyemo neza hari aka Lulerere, Makomalahe, Kitunva na Kashavu.
Uru ruhande rwa Leta, amakuru anagaragaza kandi ko ari rwo rwagabye ibi bitero muri turiya duce twavuze haruguru.
Iyi mirwano kandi ikomeje kumvikanamo imbunda ziremereye n’izoroheje,ibi bikaba byanatumye abaturiye biriya bice iri kuberamo berekeza mu bice bitekanye.
Andi makuru avuga ko uyu mutwe wa M23 urimo kugenda wigiza hirya abo bahanganye, aho ugenda uberekeza mu mashyamba yo muri ibyo bice, bikaba ari byo bituma imbunda zigikomeje kumvikana cyane.
Binavugwa ko urusaku rw’izi mbunda ruri kumvikanira mu mwinjiro wo muri ayo mashyamba, bigaragaza ko M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo.
Ibi bibaye mu gihe FARDC , yasenye ikiraro cya Mpeti cyari ingenzi ku baturage bo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gusenya iki kiraro, bakoresheje indege z’intambara n’indege zitagira abapilote zizwi nka drone.
Iki kiraro cyasenywe, kikaba giherereye muri gurupema ya Kasimbi, cyasenywe mu gitero ziriya ngabo zagabye mu rukerera rwo ku cyumweru bishyira kuruyu wa mbere.



