sangiza abandi

Ibiciro byazamutseho 8.9% muri Mutarama 2026

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutse ku kigero cya 8.9% mu kwezi kwa Mbere kwa 2026 ugereranyije n’ukwezi kwa Mbere ku mwaka ushize wa 2025.

Raporo ya NISR igaragaza ko ibiciro mu Kwezi kwa Mbere kwa 2026 byazamutse 0.9% ugereranyije n’Ukwezi k’Ukuboza 2025.

Mu byiciro byagize uruhare rukomeye muri iri zamuka, harimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasindisha byazamutseho 6.3% ugereranyije na 2025 na 1.5% ugereranyije n’ukwezi gushize ku Kuboza.

Ibinyobwa bisindisha, itabi n’ibindi biyobyabwenge byazamutseho 15.6% ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize, gusa ntibyahindutse ugereranyije n’Ukuboza kwa 2025.

, mu gihe ku kwezi bitahindutse. Ibi byerekana ko ibiciro by’ibi bicuruzwa byazamutse cyane mu mwaka ushize, nubwo mu kwezi kwa Mbere bitiyongereyeho.

Icyiciro cy’imiturire, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibicanwa byazamutseho 10.5% ugereranyije na Mutarama 2025, ndetse bizamukaho 2% ugereranyije n’Ukwezi gushize ku Kuboza 2025.

Serivisi z’ubuzima zazamutse ku kigero cyo hejuru cyane cya 71.1% ugereranyije na Mutarama 2025, ariko nta zamuka ryabayeho mu kwezi gushize ku Kuboza.

Ubwikorezi bwazamutseho 8.6% ugereranyije n’umwaka ushize, mu gihe amaresitora na hoteli byazamutseho 19.2%, ndetse byiyongeraho 5% ugereranyije n’Ukuboza 2025.

Imibare ya NISR igaragaza ko ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu byazamutseho 8.7% ugereranyije n’umwaka ushize, ndetse byiyongeraho 1.7% ugereranyije n’Ukuboza 2025, ibitumizwa mu mahanga byazamutseho 9.6% ku mwaka ariko byiyongeraho 0.3% gusa ugereranyije n’Ukuboza 2025.

Ibicuruzwa birimo imboga, imbuto n’ibindi byangirika vuba byazamutseho 6.4% ugereranyije n’umwaka ushize, ndetse byiyongeraho 2.5% ugereranyije n’Ukuboza 2025.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]