sangiza abandi

Ibiciro ku masoko byazamutseho 9,2% muri Gashyantare

sangiza abandi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2026 ibiciro byazamutseho 9,2% bivuye kuri 8,9% byari biriho muri Mutarama.

NISR yagaragaje ko muri Gashyantare 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.

Muri iyi raporo, NISR igaragaza ko ibinyobwa bisembuye n’ibidasambuye byiyongereyeho 4,6%, naho ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 18,3%, mu gihe ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 12,3%.

Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ibijyanye n’ubwikorezi byo byiyongereyeho 8,6% mu gihe ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,9%.

Bakomeza bagaragaza ko ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,9%, aho iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,4%, mu gihe ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 2,3%, naho ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,8% ndetse n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,7%.

Ugereranyije Gashyantare 2026 na Gashyantare 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byo byiyongereyeho 9,6%.

Mu byaro naho ibiciro byariyongereye

NISR igaragaza ko mu bice by’icyaro naho ibiciro byazamutse, aho berekana ko muri Gashyantare 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 7% ugereranyije na Gashyantare 2025.

Ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2026 byari byiyongereyeho 6,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gashyantare 2026 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,4%, naho ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,9% mu gihe ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,4%.

Ugereranyije Gashyantare 2026 na Mutarama 2026, ibiciro byiyongereyeho 1,4%. Aho bagaragaza ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,8% hamwe n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,6%.

NISR kandi igaragaza uko ibiciro bikomatanyije mu mijyi no mu  byaro bihagaze aho muri raporo yabo berekana ko muri Gashyantare 2026, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 7,9% ugereranyije na Gashyantare 2025, mu gihe byari byiyongereyeho 7,5% muri Mutarama 2026.

Bavuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gashyantare 2026 ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15,9%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,3%, ndetse n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,8%.

Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 9,2% muri Gashyantare

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka