Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Umushyitsi akurisha imbuto”, iyi ni imvugo igaragaza ko Abanyarwanda bazirikanaga imbuto ndetse ko umushyitsi ari we watuma ukora kuri ya mbuto wabikiye igihembwe cy’ihinga.
Mu gihe ubuhinzi bugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, gukoresha imbuto zizewe ni ingenzi cyane kugira ngo abahinzi bagire umusaruro mwiza.
Nubwo bimeze bityo haracyari ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo ku mbuto, bigira uruhare mu kuyobya abahinzi ndetse bikabangamira iterambere ry’ubuhinzi n’imibereho myiza yabo.
Ubusanzwe amakuru atari yo ku mbuto ni ibisobanuro bitari byo biba byarakwirakwijwe n’abantu batandukanye, bigambiriwe cyangwa batabizi, bigamije kurangaza cyangwa kuyobya abahinzi ndetse n’abakenera ibikomoka ku buhinzi.
Urugero ni nko kubwira abahinzi ko imbuto runaka zituburwa zigata umwimerere, ko imbuto z’ibihingwa runaka ari ibituburano, ibi bikavugwa ari ugukerensa izo mbuto nyamara bitari ukuri cyangwa kuvuga ko imbuto zemewe ari “izatewe imiti y’uburozi”.
Ibi bigira ingaruka zitandukanye harimo igihombo cy’ubukungu, guta icyizere mu nzego z’ubuhinzi, umusaruro muke n’ibindi.
Mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Imbuto (World Seed Congress 2025) iherutse kubera Istanbul muri Türkiye, ikibazo cy’amakuru atari yo ku mbuto ni kimwe mu byagarutsweho cyane.
Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bakora mu Buhinzi (IFAJ), Adrian Bell, yagarutse cyane ku ruhare rw’itangazamakuru ku itangazwa ry’amakuru mu buhinzi, cyane ko inkuru zitangazwa ziba zigamije guhugura, kumenyesha abahinzi ndetse amakuru atangwa akagira uruhare mu buhinzi.
Yagize ati “Ni ingenzi ko inzego ziri mu buhinzi zita cyane mu gutanga amakuru y’ukuri ndetse n’itangazamakuru rigakomeza gukora kinyamwuga cyane bita ku ubuziranenge bw’amakuru batanga, akomeza avuga ko abaturage nabo bakwiye guhindura imyumvire ikajyana n’igihe.”
Umubare w’abatuye Isi ukomeza kwiyongera ari na ko bishyira igitutu ku bahinzi ngo bashakire ibitunga uyu mubare ukomeza kwiyongera, ni na ko abashakashatsi bakomeza gukora ibishoboka ngo haboneke imbuto nziza zitanga umusaruro mwishi, mwiza kandi zikera mu gihe gito.
Clair Taylor, umwe mu bakiri bato bihebeye ubuhinzi we avuga ko hakiri ibibazo ku makuru yo mu buhinzi cyane ikijyanye n’ururimi rukoreshwa.
Ni kenshi abantu bitiranya ikorwa ry’imbuto nshya ndetse na zimwe mu mbuto zihinduriwe utunyangingo (GMO), aho benshi bitiranya imbuto za hybrid ndetse n’izahinduwemo uturemangingo (izi ntiziratangira gukoreshwa mu Rwanda).
Yagaragaje ko ari ingenzi mu kwita ku itangazwa ry’amakuru ajyanye n’imbuto.
Yavuze ko ikibazo ku makuru akomeza gutangwa atari yo kuri ibi bihingwa bihindurirwa uturemagingo
Ati “Mwese murabizi amakuru atangwa cyane kuri bene izi mbuto.”
Ni ingenzi ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo bagira icyo bakora ngo amakuru atari yo ku mbuto agabanuke, binyuze nko mu gutanga amahugurwa yizewe ku bahinzi, ubukangurambaga mu itangazamakuru ndetse no gukorana n’abahinzi ku buryo buhoraho.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yashyize imbaraga mu bushakashatsi ndetse no mu gukora imbuto nziza zijyanye n’igihe mu gukomeza guteza imbere ubuhinzi.