sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 11.4 mu minsi itanu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2026  ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.4 Frw.

Ibi NAEB yabitangaje muri raporo y’icyumweru igaragaza ingano y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje mu mahanga ni byo byinjije muri icyo gihe.

NAEB igaragaza ko hagati ya taliki 23 na 27 Gashyantare 2026 u Rwanda rwohereje toni ibihumbi 8.8 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo icyayi, imboga, imbuto, indabo, amatungo ndetse n’ibiyakomokaho.

Muri iyo minsi u Rwanda rwohereje toni 334 za Kawa zinjiza miliyari 1.5 Frw, rwoherezayo kandi toni 661 z’icyayi cyagurishijwe miliyari 2,7 Frw.

Ni mu gihe kandi imboga zoherejwe mu mahanga mu minsi itanu zipima toni 417 zikaba  zagurishijwe miliyoni 665 Frw mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Budage n’ibyo muri Afurika.

Nanone kandi hagurishijwe imbuto zipima toni 511 zigurishwa agera kuri miliyoni 593 aho ibihugu birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibihugu byo muri Afurika ari byo byaguze cyane imbuto zaturutse mu Rwanda.

Ku ruhande rw’amatungo n’ibiyakomokaho byoherejwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika  byinjirije u Rwanda miliyoni 540 Frw mu gihe cy’iminsi itanu kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Gashyantare.

Ni mu gihe kandi ibindi bihingwa bitandukanye byoherejwe hanze muri icyo gihe bipima toni 6,66 bikaba byarinjije miliyari 5.1 Frw aho byagurishijwe muri Oman no bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 11.4 mu minsi itanu

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka