sangiza abandi

Ibyo wamenya ku itegeko rishya rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi

sangiza abandi

Ku wa 4 Werurwe 2026 ni bwo mu igazeti ya Leta hatangajwe itegeko Nº 011/2026 ryo ku wa 26/02/2026 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, aho ryaje risimbura itegeko Nº 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012.

Iri tegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite mu nama yawo yabaye ku wa 3 Ukuboza 2026, ryemejwe hashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 64.

Impamvu y’iri tegeko rishya

Iri tegeko ryashyizweho hagamijwe gushyiraho ihiganwa riboneye ku isoko no kurinda neza uburenganzira bw’abaguzi, ndetse hanashyirwaho ingamba zirishingiyeho.

Zimwe mu ngamba zashyizweho harimo iyo kurwanya imyitwarire ibangamira ipiganwa, aho iri tegeko ribuza amasezerano cyangwa imikoranire hagati y’ibigo by’ubucuruzi igamije kugoreka cyangwa kubangamira ihiganwa ku isoko.

Hari kandi kugenzura kwibumbira hamwe kw’ibigo by’ubucuruzi bifite umusaruro munini uko uzagenzurwa hagamijwe gukumira ko habaho kubangamira ihiganwa ku isoko.

Indi ngamba yashyizweho ni iy’iperereza n’igenzura ku masoko aho urwego ngenzuramikorere ku ihiganwa rugenzura kandi rugakora iperereza ku mikorere y’isoko mu byiciro bitandukanye by’ubukungu, hagamijwe kugaragaza no gukosora imyitwarire ibangamira ihiganwa riboneye.

Ni mu gihe kandi hanashyizweho ingamba yo kurushaho kurinda uburenganzira bw’abaguzi, aho iri tegeko rishya rishimangira uburenganzira bw’abo butandukanye, burimo; kubarinda ibicuruzwa cyangwa serivisi bishobora kubangiriza umutekano n’ubuzima no kubona amakuru asobanutse kandi y’ukuri ku bicuruzwa na serivisi kugira ngo umuguzi afate icyemezo azi neza icyo agura.

Hari kandi kugira amahitamo atandukanye y’ibicuruzwa na serivisi ku biciro bihiganwa, kugira burenganzira bwo kumvwa aho inyungu z’abaguzi zigomba kwitabwaho mu mikorere y’ubucuruzi.

Haza kandi kugira uburenganzira bwo guhabwa indishyi zirimo ingurane, gusimburizwa igicuruzwa no gusanirwa cyangwa gusubizwa amafaranga ku bicuruzwa cyangwa serivisi zifite inenge cyangwa zateje ikibazo.

Hiyongeraho kugira uburenganzira bwo kwigishwa aho umuguzi afite uburenganzira busesuye bwo kubona ubumenyi no gusobanukirwa igicuruzwa na serivisi mbere gufata ibyemezo byo kugura.

Ni mu gihe kandi iri tegeko rishyiraho ingamba zigamije gushyira mu bikorwa neza ubwo burenganzira bwose.

Kugenzura ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi (E-Commerce)

Itegeko Nº 011/2026 ryo ku wa 26/02/2026 rishyiraho amabwiriza agenga ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga.

Abarebwa n’aya mabwiriza ni abakora ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, bukorwa n’abacuruzi babiherewe uburenganzira n’urwego ngenzuramikorere, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga bwuhabahiriza amategeko arengera abaguzi ndetse n’abacuruzi basanzwe bakora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga bafite igihe cy’amezi 6 cyo kubahiriza ibisabwa n’iri tegeko rishya.

Iri tegeko kandi rishyiraho uburyo bwo kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bw’uruhererekane ndetse rikanashyiraho ingamba zo gukumira ibikorwa bitemewe by’ubucuruzi bw’uruhererekane butemewe (pyramid schemes).

Rigena kandi uburyo bwo gukemura amakimbirane agaragara mu bucuruzi ajyanye n’ihiganwa mu bucuruzi n’uburenganzira bw’abaguzi harimo gukoresha uburyo bw’ubwumvikane (amicable settlement), kujuririra imbere y’ inzego zishinzwe kugenzura, komite yigenga isuzuma ubujurire ndetse no kwitabaza inkiko.

Abadepite bemeje itegeko rishya rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka