Imirwano ikomeye yahuriyemo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ingabo z’u Burundi n’abarwanyi ba Wazalendo, yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo, yasize abantu 37 bapfuye abandi 26 barakomeraka.
Ni imirwano ikomeye yabereye mu mujyi wa Sange, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025.
Abayobozi ba Sange bavuga ko iyi mirwano yabaye ubwo abasirikare bavuye ku rugamba i Luvungi no mu bindi bice by’ikibaya cya Ruzizi bashakaga kwambuka ikiraro cya Sange berekeza i Uvira.
Bahageze, bahuye n’imbogamizi y’uruhande rundi rw’ingabo za FARDC zifatanya na Wazalendo, bababuza gutambuka nuko bahita batangira kurasana ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo hatangiye gukwirakwiza amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo y’abantu barenga 36 iryamye mu muhanda winjira muri Sange Centre.
Umuturage umwe utuye muri ibi bice yagize ati “FARDC yishe abantu hano muri Sange yateye bombe yica abantu benshi.”
Uretse aba baturage bishwe, ikindi gisasu cya FARDC cyaguye mu birindiro by’ingabo z’u Burundi, kicamo abasirikare barenga 10, ibi byahise bikurura umwuka mubi hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Mu bakomerekejwe harimo abasirikare batandatu b’u Burundi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi waho, batanu mu bakomeretse bamaze gutaha, abandi baracyavurirwa nubwo iri vuriro ridafite imiti ndetse ko abakozi b’ivuriro bari mu myigaragambyo kubera kudahembwa.
Aka gace ka Sange kari mu birometero hafi 30 uvuye mu mujyi wa Uvira, kakaba gatuwe cyane n’abanyagihugu bo mu bwoko bw’Abapfulero, ubwoko buvukamo Depite Justin Bitakwira, ukunze kuvugwa mu mvugo z’urwango ku Batutsi no mu bibazo by’amoko byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje kubica muri Kivu y’amajyepfo naho abaturage b’inzirakarengane bakomeje kugwa muri ibi bitero bazira ibisasu biterwa n’ingabo za FARDC niz u Burundi..
Intambara hagati ya FARDC n’AFC/M23 ikomeje guteza ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage, mu gihe abahagarariye uburenganzira bwa muntu basaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku biba kugira ngo ukuri kumenyekane kandi abagira uruhare kurasa ku baturage babiryozwe.



