sangiza abandi

Ikigo cya Re-Banatex cyegukanye miliyoni 50 muri Hanga Pitch Fest 2025

sangiza abandi

Ikigo Re-Banatex cyashinzwe na Jonathan Shauri Kalibatha, cyegukanye igihembo nyamukuru cya miliyoni 50 Frw, mu irushanwa ryo guhemba imishinga yifashisha ikoranabuhanga rya Hanga Pitch Fest 2025.

Aya marushanwa yatangijwe mu 2021, kuri iyi nshuro yasorejwe muri BK Arena, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025.

Ikigo cya Re-Banatex cyaje ku mwanya wa mbere gifite umushinga wo gukora ibikoresho birimo ibikapu, inkweto n’amatapi cyifashishije imitumba y’insina.

Jonathan Shauri Kalibatha wegukanye miliyoni 50Frw, yaragaragaje uburyo ibyo akora bizongera agaciro k’umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imyenda ikorerwa imbere mu gihugu.

Ikigo Neem Group, gifasha abantu kumenya uko bahagaze mbere yo kurengwa n’indwara ya diabete, cyaje ku mwanya wa kabiri gihembwe miliyoni 20 Frw.

Ku mwanya wa gatatu haje ikigo Nabsil Grainbank, gifasha abahinzi n’amakoperative kubika neza imbuto no kuzibyaza umusaruro, cyahawe miliyoni 15 Frw.

Umwanya wa kane haje umushinga w’imbangukiragutabara yifashisha moto mu gutanga ubutabazi bw’ibanze, ‘Ambucycle’, naho ku mwanya wa gatanu haza umushinga wa Ingoga Technologies, aho hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwihutisha serivisi zo kwa muganga, aba bombi bahawe miliyoni 12,5 Frw buri umwe.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Hanga Pitch Fest itakiri amarushanwa gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’ahazaza u Rwanda na Afurika bishaka kubaka.

Yagarutse ku mishinga uru rubyiruko rwamuritse, avuga ko Ambucycle izatanga ubutabazi bwihuse mu gihe kitarenze iminota 1, umurwayi agize ikibazo, Ingoga Technologies igafasha abaganga gukoresha neza amakuru no kugabanya amakosa akorerwa kwa muganga.

Nabsil Grainbank ikagabanya igihombo ku musaruro w’abahinzi, Neem Group ikarinda abari mu byago byo gutakaza ubuzima bitewe na diabete, naho Re-Banatex igatanga imyenda n’ibikoresho bikomoka ku nsina, bikaba igisubizo ku bidukikije n’ubukungu bw’igihe kirekire.

Minisitiri Paula yashoje asaba abafatanyabikorwa gukomeza gushyigikira aba bantu bakiri bato mu buryo burambye.

Ati “Ntitugomba kubakomera amashyi gusa, ahubwo tugomba gukorana nabo, kubaha amasoko, no kubafasha mu mishinga izaza.”

Minisitiri Ingabire yibukije ba rwiyemezamirimo ko bakwiye kubona amahirwe mu mikorere abandi batinya, bakayibyaza umusaruro.

Ati “Mwibuke ko imishinga itanu mudahataniye ibihembo, ahubwo muharanira guhindura Afurika mu myaka 10 iri imbere.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]