Ikipe ya Vincent na Prince basanzwe bakinira APR VC mu bagabo n’ikipe ya Uwase na Ingabire basanzwe bakinira RRA WVC mu bagore nizo zegukanye igice cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball yo ku mucanga, FRVB Beach Volleyball National Tour II, yasojwe nyuma y’iminsi 3 ikinwa.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2026 nibwo iyi mikino yaberaga Falcon Golf and Country Club i Rwamagana yashyizweho akadomo hakinwa imikino ya nyuma.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Vincent na Prince yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Gloire na Gatsinzi ku mukino wa nyuma amaseti 2-0 (21-19, 21-17) mu mukino wamaze iminota 41.


Umwanya wa gatatu wegukanwe n’ikipe ya ya Mandela na Levis nyuma yo gutsinda ikipe ya Matsiko na Gasore amaseti 2-0.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Uwase na Ingabire niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Aline na Divine amaseti 2-1 (21-19, 17-21, 15-7) mu mukino wamaze iminota 43.


Umwanya wa gatatu wegukanwe n’ikipe ya Nirere na Musabyimana nyuma yo gutsinda ikipe ya Leonce na Patience amaseti 2-0.
Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball yo ku mucanga ni mpuzamahanga dore ko iba kuri gahunda y’amarushanwa y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi, FIVB, ndetse ikaba itanga amanota ku bakinnyi baba bayitwayemo neza ku rutonde rw’isi rw’abakinnyi ba volleyball yo ku mucanga.











