Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko igihugu gikomeje gushora imari mu guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, mu rwego rwo gushaka umusaruro mwinshi kandi mu buryo buhendutse.
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga mu Buhinzi ku Mugabane wa Afurika (ACAT 2025), iri kubera mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko ubuhinzi bukiri inkingi ya mwamba y’ubukungu bwa Afurika, aho buri mu bikorwa bitanga imirimo ku bantu benshi, ndetse bukongera n’umusaruro mbumbe w’uyu Mugabane.
Ati “Ubuhinzi bukomeje kuba inkingi y’ubukungu bwacu, bwatanze imirimo ku baturage barenga 60% kandi bugize hafi 23% by’umusaruro mbumbe (GDP) wa Afurika.”
Akomeza ashimangira ko ikoranabuhanga no guhanga udushya ari inkingi z’ingenzi mu buhinzi bugezweho.
Ati “U Rwanda rwashyize imbere ubuhinzi nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye. Dukomeje gukora ishoramari ryihariye mu kongerera ubuhinzi ubushobozi kugira ngo rube urwego rutanga inyungu ku Banyarwanda benshi,”
Yagaragaje ko ikoranabuhanga ritakiri amahitamo, ahubwo ari igikoresho cy’ingenzi mu kurwanya imbogamizi zibangamiye abahinzi, zirimo izijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, gukora ubuhinzi butajyanye n’igihe, kubura amasoko n’ubushobozi buke.
Yagize ati “Guhangana n’izi nzitizi no kurinda ahazaza h’ubuhinzi muri Afurika, tugomba gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya nk’iby’ingenzi bishobora kugeza ku mpinduka.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, na we yagaragaje ko gushyira imbere inyungu n’ibikenerwa n’abahinzi, cyane cyane abato, ari impinduka ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubuhinzi bufitiye akamaro ababukora.
Ati “Politiki na gahunda zacu mu Rwanda zishingiye ku bumenyi bw’uko guha abahinzi ibikoresho bikenewe, amakuru ahagije, ndetse n’ihuriro ry’urwego rubashyigikira ari ingenzi cyane kugira ngo tugere ku iterambere rirambye.”
Yakomeje avuga ko gahunda na politiki y’ubuhinzi mu Rwanda bishingiye ku kugira ngo iterambere rirambye rigerweho, bityo hagomba gutangwa ibikoresho bikenewe, amakuru ahagije n’imikoranire ihamye ku bahinzi.





