sangiza abandi

Imbaraga za RDF zubakiye ku kwitanga kw’abayobozi nka Kabandana – Gen Muganga

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Lt Gen Innocent Kabandana, yagarutse ku bihe byamuranze , ashima umurava n’ishyaka mu kazi ke haba mu gihugu no mu butumwa bw’akazi mu muhanga.

Ku munsi w’ejo tariki 12 Nzeri 2023, nibwo habaye umuhango wo gusezera mu cyubahiro nyakwigendera Lt Gen Innocent Kabandana witabye Imana azize uburwayi.

Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera .Hakurikiyeho umuhango wo gushyingura wabereye mu Irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe.

Misa yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abantu benshi biganjemo abo mu muryango wa Lt Gen Innocent Kabandana, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, inshuti n’abavandimwe.

Mu Misa yo kumusabira, Bizumuremyi Antoine se wabo wa Lt Gen Kabandana yavuze ko yari umugabo w’indangagaciro .

Yashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame uburyo babaye hafi ye mu gihe cy’uburwayi bwe.

Ati “Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame waje kudufata mu mugongo, turagushimira ariko kandi turashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika,ku bufasha bwose bushoboka bwatanzwe mu rugendo rwa Lt Gen Kabanda. Umutima wa Kibyeyi mwatugaragarije, turawubashimira cyane.”

Yashimiye kandi ingabo,igihugu,abaganga bakoze ibishoboka byose kugira ngo Lt Gen Kabandana abeho.

Umugore wa Nyakwigendera Lt Gen Kabandana,Sabine,  nawe yashimiye ababatabaye by’umwihariko ashima ubuyobozi bw’Igihugu.

Ati “ Ndangira ngo mbabwire mwese muteraniye hano, buri wese ahe agaciro ubuyobozi bw’igihugu cyacu,ahe agaciro ubuyobozi bwacyo. Baca umugani ngo ufite ikirezi ntamenya ko cyera ariko twe twarakibonye . Twari dusanzwe tubizi ariko twakibonye kurushaho.”

Nawe yashimiye ababaye hafi muri iki gihe ndetse ashimira by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame.

Lt Gen Kabandana yari afite umutima wo gukunda Igihugu

Avuga mu izina rya rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga,mu gihe cyo gushyingura Lt Gen Kabandana,  yavuze ko ari akababaro ku muryango we ,igisirikare n’Igihugu muri rusange.

Gen Muganga yagarutse ku bihe byamuranze avuga ko yari umugabo witangaga .

Ati “Turibuka igihe twamaze turi kumwe na we, ukwiyemeza kwe kudahungabana, ibyo yagezeho n’umusanzu ukomeye yatanze mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no kubungabunga umutekano w’igihugu.”

Gen Muganga yashimangiye ko mu gihe u Rwanda ruri mu bihe by’akababaro byo kubura umuyobozi, ari ngombwa no guha agaciro no kuzirikana umurage asize, waranzwe n’ikinyabupfura,ishyaka no gukunda igihugu kandi ko yabigaragaje ubwo yari mu kazi mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Ati “imbaraga za RDF zubakiye ku kwitanga no kunoza umurimo kw’abayobozi nka Kabandana . “

Yongeyeho ko  RDF yifatanyije n’umuryango we .

Ati “Azahora yibukwa mu mitima yacu no mu mateka y’igihugu.”

Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique.

Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Misa yo kumusezeraho mu cyubahiro
Gen Muganga yashimye ishyaka ryaranze Lt Gen Kabandana

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka