Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Nyange-Muhanga igeze kuri 91.5% ushyirwa mu bikorwa.
RTDA yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X ku wa 26 Gicurasi 2026.
Yagize iti “Umushinga wo kuvugurura no kwagura umuhanda wa Muhanga-Karongi, agace ka Nyange-Muhanga (24Km) ugeze kuri 91.5% ushyirwa mu bikorwa.
Iyi mirimo ikubiye mu bikorwa byo kwagura no kuvugurura umuhanda Karongi-Muhanga wari warangiritse, kubera imyaka myinshi wari umaze wubatswe.
RTDA yatangaje ko ibindi bice by’uyu muhanda birimo Rubengera-Rambura na Rambura-Nyange byamaze gukorwa 100%.
Igice cya mbere cy’uwo muhanda cyabanje gukorwa ni icya Rubengera-Rambura kingana n’ibilometero 15.15, cyubatswe ku nkunga y’Ikigega cya Arabia Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD).
Igice cya kabiri ni icya Rambura-Nyange gifite ibilometero 22, na cyo cyarangije gukorwa ku nkunga yatanzwe n’Ikigega cy’Abarabu, Abu Dhabi Fund for Development (ADFD).
Muri Nyakanga 2021 nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe iterambere, bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ingana na Miliyoni 15$ yagombaga gukoreshwa mu gusana no kwagura igice cy’uwo muhanda cya Rambura-Nyange.
Igice cya gatatu ni Nyange-Muhanga kingana n’ibilometero 24, aho imirimo yo kurangiza kucyubaka igeze ku musozo.
Umuhanda Muhanga-Karongi ufite ibilometero 128. Wari umaze igihe kuko igice cya mbere cyawo cyuzuye mu 2000, ikindi cyuzura mu 2002, bisobanuye ko igihe cyo kuwuvugurura cyari kigeze.
RTDA yemeza ko imihanda yubakwa mu Rwanda ibarirwa ko izamara imyaka 20 icyujuje ubuziranenge ariko bishoboka ko yarenga mu gihe yaba yitaweho neza kuko hari n’igeza ku myaka 30 igikoreshwa nta kibazo.
Umuhanda Muhanga-Karongi ufatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko woroshya ubuhahirane hagati y’ibice by’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali kandi ukanyuramo ba mukerarugendo batandukanye bava cyangwa bajya mu turere nka Rutsiro, Karongi ndetse na Nyamasheke.











