Imirimo yo kubaka umushinga mugari w’Urugomero rw’Amazi rwa Muvumba mu Karere ka Nyagatare, witezweho kuzafasha mu kuhira hegitari zisaga 10,000 z’ubutaka buhingwa, igeze ku kigero cya 69%.
Ku wa Kane, tariki 24 Nzeri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Zingiro Armand, yasuye uyu mushinga ukubiyemo n’iyubakwa ry’uruganda rutunganya amazi meza ruzaba ruzatanga meterokibe 50.000 ku munsi.
Mu cyiciro cya mbere, uru ruganda rukazatangira rutanga meterokibe 25,000 ku munsi, rugende rwongererwa ubushobozi.
Urugomero rwa Muvumba kandi ruzatanga amashanyarazi, bityo rugire uruhare mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Uyu mushinga wagenewe Miliyari 102.7 Frw, biteginyijwe ko uzaba warangiye bitarenza umwaka wa 2027.

Minisitiri Zingiro wari mu ruzunduko muri aka Karere ka Nyagatare, yasuye kandi ahari kubakwa Ikusanyirizo ry’Amashanyarazi , aho iyo mirimo igeze ku kigero cya 85%.
Iri kusanyirizo rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira Megawati 500 zizafasha mu kugeza amashanyarazi ku bikorwa bitandukanye birimo ibyo kuhira imyaka, inganda ndetse n’abaturage muri rusange.










