sangiza abandi

Imirwano ikomeye hagati ya M23 na Wazalendo i Masisi

sangiza abandi

Ingabo z’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zabyukiye mu mirwano n’abarwanyi ba Wazalendo, barwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, mu duce twa Nyabiondo na Kayanja duherereye muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko Wazalendo ariyo yatangije ibitero byibasiye ibirindiro by’umutwe wa AFC/M23. Uyu mutwe nawo utangira kwirwanaho.

Imirwano hagati y’impande zombi yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ku buryo abaturage baturiye uduce biri kuberamo bahiye ubwoba.

Amakuru akomeza avuga ko nubwo imirwano igikomeje ariko Wazalendo iri kurwana isubira inyuma.

Ku munsi wabanje ku wa Gatatu, nabwo imirwano ikomeye yabereye mu duce dutandukanye two muri za teritware ya Masisi na Walikale ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Muri teritware ya Masisi, iyo mirwano yabereye mu gace ka Kazinga gaherereye mu majyaruguru y’iyi teritware, aho yatangiye mu gitondo cya kare igeza isaha z’igicamunsi.

Mu butumwa AFC/M23 yashyize hanze ikoresheje urubuga rwa X yagaragaza ko “Ingabo za RDC zikomeje ibitero bikomeye mu bice igenzura muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Muri ubu butumwa AFC/M23 isobanura ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bushyize imbere intambara kurusha amahoro, ikavuga kandi ko izakomeza kwirwanaho no kurwanirira abaturage baherereye mu bice igenzura muri Kivu zombi.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka