Ihuriro ry’ingabo zirwanira leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu duce dutandukanye mu misozi miremire y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bitero byatangiye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, aho byagabwe mu duce duherereye mu Mibunda na Rugezi.
Amakuru avuga ko izi ngabo zirwanirira Leta zirimo FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi zagabye ibitero mu Mibunda muri teritware ya Mwenga mu gace kitwa Marunde, ahagana saa kumi nimwe zo mu rukerera.
Imirwano ntiyatinze kuko abarwanyi ba Twirwaneho na M23 birukanye izi ngabo zihungira mu Gipupu ari naho urugamba rukomeye rurimo kubera kugeza magingo aya.
Ibindi bitero nanone by’ihuriro ry’Ingabo za RDC byaje kugabwa mu Rugezi muri teritware ya Fizi, nyuma ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa gatatu.
Kugeza ubu imbunda ziremereye n’izoroheje ziracyarimo kumvikana bikomeye muri ibyo bice bya Rugezi bihanganiyemo ingabo zo ku ruhande rwa RDC n’iza Twirwaneho ifatanije na M23.
Mu kugaba ibitero muri Rugezi, izi ngabo zaturutse mu gace ka Gasiro na Kabanju no mu bindi bice byo mu Lulenge, mu gihe abagabye ibitero mu Marunde bo baturutse mu Gipupu.
Iyi mirwano yongeye kuba mu gihe no ku wa kabiri ibitero bikomeye by’izi ngabo byagabwe Irumba mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe, ariko nabyo byasubijwe inyuma na Twirwaneho n’umutwe wa M23 ndetse babifatiramo n’ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu.
Amezi atatu yarashyize mu Minembwe no mu nkengero zayo hari ituze, kuko ibitero byaherukaga mu kwezi kwa kane uyu mwaka
Ni mu gihe ibitero bikomeye byari byihariye mu bice bya Kivu ya Ruguru cyane cyane muri Sheferi ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru ndetse no muri Teritwari ya Masisi mu bice byerekeza I Walikale.



