sangiza abandi

Imirwano yongeye kubura mu misozi miremire ya Uvira

sangiza abandi

Mu misozi ya Uvira mu Majyepfo y’intara ya Kivu y’Amajyepfo hongeye kumvikana imirwano hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, n’ihuriro ry’ingabo za AFC/M23.

Iyi mirwano yumvikanye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, aho yaberaga mu kibaya cya Rusizi, byumwihariko mu mihanda irimo uwa Buriba-Kabunambo ndetse no ku misozi ya Kyamate.

Ibi byongeye kuzamura impungenge z’umutekano muri aka gace. Amakuru atangwa n’abahaturiye avuga ko muri iyi mirwano bari gukoresha intwaro ziremereye ndetse n’intoya.

Abaturage benshi bo mu duce twa Biriba na Kabunambo barahunze berekeza mu mujyi wa Sange, mu gihe abo mu gace ka Runingu bo bahungiye mu mujyi wa Kiliba.

Kugeza ubu, nta roporo irambuye iratangazwa ku mubare w’abamaze kugirwaho ingaruka n’iyi mirwano, haba abapfuye cyangwa abakomeretse.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23, yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X yongeye kugaragaza ko leta ya RDC yahisemo imirwano birengagije amasezerano y’amahoro yahasinyiwe.

Ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo inzira y’intambara, buvuga ko ibyo bwiyemeje i Doha nta gaciro bifite kuri bo. Bukomeje kandi kugaragaza neza uwo mwanzuro wabwo binyuze mu bitero bikomeje kugabwa ku birindiro by’ingabo zacu kuritwe tuzakomeza kwitwara uko bikwiye mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage bacu.”

Abasesenguzi bemeza ko iyi mirwano ishobora gukomeza gukaza umurego mu gihe nta gikozwe mu buryo bwihuse ngo hatangwe umuti w’amahoro urambye muri aka Karere.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka