Madamu Jeannette Kagame yabwiye abanyeshuri barangije muri Green Hills Academy (GHA) mu mwaka wa 2025, kuzirikana ko bahanzwe amaso no kurushaho kuba Intangarugero nk’uko izina ryabo ribishimangira.
Yabitangaje mu muhango wo gusoza amasomo wabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyeshuri basoje amasomo yabo bazashimirwa ibyemezo byiza bafashe ndetse abibutsa ko izina ryabo, Intangarugero, bakwiye kuryubahiriza.
Yagize ati “Muzashimirwa ku mahame mwafashe cyangwa munengwe ku byemezo bibi.’’
“Mugomba kwitwararika. Mujye muzirikana ko intsinzi igira agaciro gakomeye bitewe n’amaso y’abayireba.”
Yasabye abasoje amasomo muri Green Hills Academy gukoresha amahirwe abakikije no kuyabyaza umusaruro.
Ati “Mujye mwibuka ko aho mugeze hose muba muhagarariye aho mwaherewe uburere.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abanyeshuri ko ikoranabuhanga rigezweho, ririmo ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), ribakikije bakwiye kuribyaza umusaruro.
Benshi mu basoje amasomo muri Green Hills Academy bakomereza amasomo muri Kaminuza zo mu mahanga mu bihugu bitandukanye birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Canada.
Green Hills Academy ni ishuri ry’ababyeyi barimo na Madamu Jeannette Kagame, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130, ubu nyuma y’imyaka 24 rishinzwe rimaze kwigamo abarenga 1500 baturuka mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.
Ishuri rya Green Hills Academy rimaze imyaka 27. Ryatangiye ari umushinga w’ishuri ry’incuke n’iribanza ariko ubu rifite icyerekezo kandi rifasha benshi gukabya inzozi ku rwego rw’uko abanyeshuri baryo bakomeje kuba indashyikirwa ku Isi yose.











