Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko bitarenze ku wa 21 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame na mugenzi we wa RDCongo,Felix Antoine Tshisekedi , bazahurira i Washngton mu gusinya amasezerano y’amahoro ndetse n’ay’ubukungu.
Ikinyamakuru Africa Intelligency, kivuga ko Amerika ari yo yafashe icyemezo cyo gusubika isinywa ry’ayo masezerano .
Inkuru yari yabanje
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasubitse ku munota wa nyuma, inama yagombaga guhuriramo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Iyi nama yari iteganyijwe kubera i Washington kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025, yari yitezweho kuba intambwe nshya mu kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC.
Byari binateganyijwe ko hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’Akarere no gushimangira igarurwa ry’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Bivugwa ko impamvu yateye isubikwa ry’iyi nama, ari uko impande zombi zitarumvikana ku ngingo ziri mu masezerano, zirimo uburyo bwo gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako Karere.
Umwe muba dipolomate ba Washington yabwiye itangazamakuru ko “Amerika ikomeje gushaka inzira yo guhuza impande zombi mu buryo burambye kandi buboneye, ariko hari ibintu byagombaga kubanza gusobanuka mbere yo gusinya amasezerano.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yari yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bemeye ko bazitabira iyi nama, nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru Top Africa News.
Bivugwa kandi ko muri iyi nama abakuru b’ibihugu byombi bari gusinya amasezerano y’ubukungu arimo gushyira mu bikorwa by’umushinga w’amashanyarazi wa Rusizi III, koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi.
Amakuru avuga ko Perezida wa Leta ya Amerika Donald Trump ashyigikiye iyi mishinga igamije gutsura umubano w’ubukungu na diplomasi hagati y’u Rwanda na RDC ndetse ko ubu bufatanye buzagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi no kugarura amahoro mu Karere.
Leta ya Amerika yijeje ko hari gutegurwa indi tariki ya vuba yo kwimuriraho iyi nama, nubundi yakomeje kwimurwa kuko na mbere yagombaga kuba tariki ya 23 Ukwakira, mbere yuko yimurirwa kuri uyu wa Kane.




