sangiza abandi

Ingabo za RDF zatyarijwe ubumenyi mu myitozo ihanitse ya gisirikare

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’Ingabo ku rwego rwa Brigade yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro, giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abasirikare bagize iyi brigade bari bamaze amezi atanu n’icyumweru kimwe mu mahugurwa yisumbuye y’ingabo zirwanira ku butaka azwi nka Advanced Infantry Course. Aya masomo yasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Mu butumwa bwe, Gen Mubarakh yashimiye abasirikare barangije amahugurwa, avuga ko afite uruhare rukomeye mu kubategurira kurinda ubusugire bw’Igihugu no guhangana n’ibyahungabanya umutekano wacyo.

Yavuze ko uretse ubumenyi mu bya gisirikare abayitabiriye bahawe, aya mahugurwa yanashimangiye inyigisho z’ikinyabupfura kiranga RDF ari na yo nkingi ikomeye ifasha abasirikare kugira indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda, gukorana ubunyamwuga no gusohoza inshingano zabo neza.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muganga yasabye abasirikare gukoresha ubumenyi n’ikinyabupfura bagaragaje mu mahugurwa mu gusohoza inshingano zabo neza.

Photos:

Photos: RDF

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka