U Rwanda rurakataje mu iterambere ndetse ruri kwaguka mu mfuruka zose bituma abarutuye baterwa ishema no kurubamo no kwiratana intambwe rugenda rutera.
Iterambere ry’u Rwanda ryashinze imizi bishingiye ku cyerekezo cy’Igihugu cyafashe ishusho ya nyayo kuva mu 1994, ubwo cyabohorwaga, kikavanwa mu maboko y’ubutegetsi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inzira yaraharuwe ndetse kugeza ubu n’urubyiruko rukomeje kuyigiramo uruhare mu guteza imbere u Rwanda no gutegura ahazaza harwo.
Bamwe mu rubyiruko bari kubigiramo uruhare rukomeye, binyuze mu kwishakamo ibisubizo mu ngeri zitandukanye aho bakura amaboko mu mifuka, bagahanga imirimo n’udushya dukemura ibibazo byugarije umuryango mugari.
UMUNOTA.COM wasuye Ikigo cyihangiye gukora ubukorikori aho gihanagura ndetse kikoza kasike z’abamotari, cyitwa CAFUZA LTD.
Murengezi Victor washinze CAFUZA LTD yavuze ko gushing iki kigo cyavuye ku gitekerezo cye bwite kuko yagishinze biturutse ku burwayi bw’ibiheri buzwi nk’imiburu yatewe no kwambara kasike idafite isuku.
Yagize ati “Dukoresha moto mu buzima bwacu bwa buri munsi, umumotari yampaye kasike nyambaye ngira utubazo ku mutwe inyuma. Naratashye ndavuga nti ‘ngomba gushaka umuti w’iki kibazo’.”
Iki kigo kimaze amezi atanu gishinzwe ndetse kinatanga serivisi zo gusukura kasike z’abamotari.
Mu gutangira, CAFUZA LTD yakoreraga hafi ya za resitora abamotari bafatiramo amafunguro mu rwego rwo kubegereza iyi serivisi ndetse no kuyibasobanurira.
Murengezi yavuze ko yatangiranye imashini zoza kasike ziri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ariko kuri ubu zikaba zarahurijwe hamwe aho bakorera Godiyari mu Karere ka Kicukiro.
Iki kigo cyinjiye ku isoko cyiteguye kuko ba nyiracyo bazi neza izindi serivisi zifitanye isano n’isuku y’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, zagiye zigwa mu gihombo cyangwa zigahagarara zitamaze kabiri.
Murengezi ati “Twebwe ibyacu biratandukanye. Twebwe ni isuku buri mu motari wese akeneye, nk’uko woza ipantaro, uko woza ikindi gikoresho ukenera mu kazi kawe.’’
Abahabwa serivisi zo gusukuza kasike baranyuzwe
Umumotari twasanze yagiye gusaba serivisi yo gusukuza kasike ye, yashimangiye ko yishimiwe isuku zakorewe, avuga ko byakozwe mu gihe gito kandi neza.
Yashimangiye ko bikorwa mu buryo butandukanye n’ubwa gakondo yari asanzwe amenyereye bwo gukoresha amazi n’agatambaro byatumaga kasike yuma itinze kandi ikagenda ipfukagurika.
Murengezi afite intego zo kwagura imikorere ku buryo serivisi batanga izagera no mu ntara.
CAFUZA LTD isukura kasike z’abamotari hifashishijwe imashini z’ikoranabuhanga rihambaye zabugenewe, aho zishyirwa zikanyura mu nzira [Steps] eshanu mbere yo gusohoka zisukuye neza.
Inzira kasike zinyuzwamo ni ugukuramo imyanda {Disinfecting}, guhumuza {Deodorizing}, kumisha {Drying}, kuyungurura {Purifying} mbere yo gusohorwa.
Umumotari wifuza gusukuza kasike ye yishyura 500 Frw kuri serivisi ahabwa mu minota itanu ndetse ishobora no gufatirwa ifatabuguzi ry’ukwezi aho uwishyuye 6000 Frw ku Kwezi ahanaguza kasike ze gatatu mu cyumweru.
Cafuza LTD ifite ubushobozi bwo gusukura kasike 1000 ku munsi ndetse zishobora kwiyongera bitewe n’isoko ryabonetse.
Serivisi itangwa na Cafuza LTD ikomeje gutangwa mu gihe Leta y’u Rwanda iheruka gushyira imbaraga mu kwimakaza isuku ahantu hose kuva ku mibiri, aho abantu bakorera n’aho bagenda.
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA CAFUZA LTD UBWO TWABASURAGA



