sangiza abandi

Intambara ya Iran na Amerika yatumye Ambasade y’u Rwanda muri Qatar ihindura imikorere

sangiza abandi

Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko serivisi yari isanzwe itanga zimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kubera ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi mu Burasirazuba bwo hagati.

Ni impinduka zatangajwe binyujijwe mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwayo rwa X, kuri uyu wa 4 Werurwe 2026.

Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yagize iti “ Kubera ibibazo by’umutekano bihari muri iyi minsi, Ambasade y’u Rwanda i Doha iri gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga (online).”

Yavuze ko nubwo bimuriye serivise zabo mu buryo bwa online izakomeza gufasha abayikeneye bose.

Uyu mwanzuro kandi Ambasade y’u Rwanda muri Qatar iwufashe mu gihe Iran ikomeje kugaba ibitero byo mu kirere kuri Qatar, biturutse ku kuba Iran ivuga ko Doha icumbikiye ibirindiro by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ubusanzwe bikaba ari ibihugu bitumvikana.

Ibi bibaye nyuma y’ibitero byatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026  bya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagabye kuri Iran na yo igasubiza ibyo bitero ku bihugu byegeranye birimo nayo birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ibyo bihugu byahise bifunga ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel bikinyuramo, ibindi bikaraswa ku bikorwaremezo byabyo ndetse ibigo bitandukanye byo muri Qatar birimo na Sosiyete ikora ingendo zo mu kirere ya Qatar Airways byabaye bihagaritse imirimo.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka