Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye umuhango wo guhemba abitwanye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2024-25, Niyigena Clement ni we wegukanye igihembo nyamukuru cy’umukinnyi mwiza wahize abandi.
Ni ibihembo byabereye muri Kigali Convention Centre aho byitabiriwe n’ingeri zitandukanye yaba abayobozi mu nzego zitandukanye za siporo nka Uwayezu Fronçois Regis akaba umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, abakinnyi, abatoza, abanyamakuru n’abandi.
Ntabwo nje hano kubabwira abatsinze kuko nk’uko natangiye mbivuga nta muntu utazi ko Niyigenda Clement wa APR FC yahigitse Cheickh Djibril Ouatara bakinana na Umar Abba wa Bugesera FC akaba umukinnyi w’umwaka.
None se hari utazi ko Darko Novic wahoze atoza APR FC yabaye umutoza w’umwaka ahigitse Robertinho wahoze atoza Rayon Sports na Shabani wa AS Kigali?
Ubu tugaruke ku kuba Useni Seraphin ukinira Amagaju yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto atsinze Adama Bagayogo wa Rayon Sports na Mutunzi Darcy wa Kiyovu Sports.
Umunyezamu mwiza yabaye Nicholas Ssebwato wa Mukura VS atsinze Pavelh Ndzila wa APR FC na Khadime Ndiaye wa Rayon Sports. Igitego cy’umwaka cyabaye icya Biramahire Abeddy wa Rayon Sports yatsinze Muhazi United.
Ese tugaruke ku ikipe y’umwaka igizwe na: Nicholas Ssebwato (Mukura VS), Uwumukiza Obedi (Mukura VS), Niyomugabo Claude (APR FC), Niyigena Clement (APR FC), Youssou Diagne (APR FC), Musanga Henry (Police FC), Ruboneka Bosco (APR FC), Mensah Boateng (Mukura VS), Umar Abba (Bugesera FC), Fall Ngagne (Rayon Sports) na Cheickh Djibrill Ouatara (APR FC)
Ibintu 5 twanenze
Protocole
Burya umunyarwanda yabivuze ukuri ngo uwambaye neza agaragara neza. Byose byari byiza ariko ntawakirengagiza ko mu bakoraga muri protocole (abakobwa bari bashinzwe kwicaza abantu) bahasize inkuru.
Benshi ntabwo banyuzwe n’imyambarire y’aba bari aho babanenze kuba batari bambaye bijyanye n’akazi bakoraga n’aho bari bari ndetse n’ibirori barimo, ndetse wanyuraga ku ruhande ugasanga bamwe baravugira mu matama tama ko batanyuzwe n’imyambarire yabo (ipantalo na t-shirt).
Uretse ibyo kandi kwicaza abakinnyi bari bahataniye ibihembo mu myanya y’inyuma ni indi ngingo yagiye ivugirwa mu matama tama n’abari bitabiriye uyu muhango, ni mu gihe imyanya y’imbere yari yagabanyijwe abandi bantu, ba nyir’ibiriori bashyirwa mu gikoni.
Sound yabaye ikibazo gikomeye
Uretse kuba itavugaga neza, byari ibibazo bikomeye ku bantu bitabiriye uyu muhngo kuko nk’ibibanza byabereye hanze y’icyumba cyatangiweho ibihembo byumvikanye hafi ya ntabyo.
Umunyakuru Mugenzi Faustin wa Isibo ni we wari umusangiza w’amagambo (MC), yakiraga abakinnyi mbere yo kwinjira muri salle batambuka ku itapi itukura, bakifotoza maze abakabaza ibibazo.
Sound yaje kuba ikibazo gikomeye kuko yumvikanaga icikagurika ku buryo uretse kureba amashusho mu bari muri salle, nta kindi bumvise.

Rigoga Ruth na Lion Imanzi basize inkuru
Nyuma y’uko Mugezi Faustin wari MC ibirori bitangira yari amaze kwakira abakinnyi binjiye, yahaye umwanya umunyamakurukazi wa RBA, Rigoga Ruth n’inzobere mu kuyobora ibirori by’umwihariko by’imyidagaduro, Lion Imanzi ngo bamukorere mu ngata bakore ibisigaye.
Lion Imanzi ubwo bari bageze ku cyiciro cyo guhembwa umunyezamu mwiza, yagize ati “tugeze mu mwanya wo guhemba uwo mwita myugariro mwiza.” Amaze guhembwa yari yamaze kumenya ko yakoze ibara maze avuga ko yibeshye ntihagira umukosora ndetse n’uwo bari kumwe (Rigoga) aramwihorera.
Rigoga Ruth na we ntiyiburiye kuko yabanje gukeza Niyigena Clement wahembwe nk’umukinnyi mwiza wahize abandi avuga ko yakinnye imikino 28 muri 30, gusa byose yaje kubisiribanga ubwo yamuhaga ijambo ngo agire icyo avuga kuko wari umwaka ugoye kuri we aho yagize imvune nyinshi (benshi bibajije izo mvune yagize cyane ko koko yakinnye imikino 28 muri 30).

Imyambarire ya Clement wabaye MVP yateje ururondogoro
Mu buryo busa n’ubutunguranye, mu gihe benshi bari bamwiteze mu mwambaro mwiza cyane nk’umukinnyi wahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo, yatunguranye aza yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu.
Si we gusa kuko na bagenzi nka Yunusu Nshimiyimana, Muhire Kevin, Niyomugabo Claude, Ruboneka Bosco na bo baje bambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu.
Amakuru UMUNOTA wamenye ni uko aba bakinnyi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yaraye ihagurutse yerekeza muri Algeria kukinayo imikino 2 ya gicuti, ntabwo bari kwitabira uyu muhango baje ku munota wa nyuma biba ngombwa ko bitabira bambaye uyu mwambaro kuko nta gihe cyari gisigaye ku buryo bari kubona uko bajya gushaka imyambaro.
Nubwo ariko byagenze ariko kubona aba bakinnyi by’umwihariko MVP yambaye uko ntabwo byari isura nza. Muri gahunda aba bakinnyi ntibari kugera ahabereye umuhango ariko nyuma byaje gukunda.


Ikipe y’umwaka iribazwaho.
Ntabwo turi buvuge byinshi aha, gusa ntabwo benshi bumva ukuntu Kevin Muhire yabuze muri iyi kipe yaratanze imipira 13 yavuyemo ibitego akanatsinda 1. Mu magambo make mu bo bakina ku mwanya umwe yarabarushije
Umwanya we wajyanywe na Mensah wa Mukura ufite ibitego 6 n’imipira 7 yatanze yavuyemo ibitego. Gusa asanzwe ari rutahizamu ariko akaba yagaragajwe nka nimero 10, bivuze ko bamuhengetse, benshi ntibumva impamvu yo guhengeka kandi hari ubikwiriye witwaye neza kuri uwo mwanya.





