sangiza abandi

Inyubako ya RDB igiye gufungwa by’agateganyo

sangiza abandi

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko guhera ku itariki ya 5 Gicurasi 2026, inyubako ya RDB izafungwa by’agateganyo, kubera imirimo yo kuyivugurura.

Ni itangazo RDB yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Gicurasi 2026.

Iri tangazo rivuga ko RDB n’ibindi bigo bikorera muri iyi nyubako bizaba byimukiye byagateganyo mu bindi biro, amakuru ajyanye naho hantu n’uko serivisi zizakomeza gutangwa azamenyekanishwa mu gihe kiri imbere.

RDB yatangaje ko mu gihe ibyo biro bishya bitaratangazwa, serivisi zikomatanyirije hamwe za One Stop Center zizimurirwa mu nyubako ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), iherereye ku Kimihurura, ku muhanda KG 1, mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe izindi serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse abashinzwe gutanga serivisi bazakomeza kubikora neza mu nyungu z’abaturage.

Inyubako nshya y’icyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) iherereye i Gishushu muri Gasabo, yuzuye mu mwaka wa 2022, itangira gukorerwamo ku mugaragaro mu mpera z’Ukwakira 2023.

RDB yimuriye ibiro byayo muri iyi nyubako nshya tariki ya 31 Ukwakira 2023. Iherereye i Gishushu, haruguru gato y’aho RDB yakoreraga kera, ikaba iteganye n’irembo ryo hepfo ry’Inteko Ishinga Amategeko.

Ni inyubako y’amagorofa 12 ifite umwanya uhagije. Usibye RDB, iyi nyubako ikoreramo ibindi bigo bya leta birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, Ikigo gishinzwe Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaz (RMB), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Photos:

[fluentform id="3"]