sangiza abandi

Iradukunda Bertrand wakiniye Amavubi ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye

sangiza abandi

Iradukunda Jean Bertrand wakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda n’umugore we Lydia Gagné ukomoka muri Canada bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2026, Bertrand yasangije abamukurikira amafoto ye na Lydia ubwo yari akuriwe maze ayaherekeresha amagambo avuga ko bagiriwe umugisha wo guhabwa impano ikomeye.

Mu Ukwakira 2023 nibwo Bertrand yateye umugongo ikipe ya Musanze FC yakiniraga maze afata umwanzuro wo gusezera kuri ruhago afata rutemikirere yerekeza muri Canada aho yari asanze Lydia.

Tariki ya 28 Gashyantare 2025, ni bwo Iradukunda na Lydia basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Mujyi wa Québec muri Canada.

Kuri ubu aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda.

Mu 2012 ni bwo Iradukunda Bertrand yerekeje mu Isonga FC mbere yo gukomereza muri APR FC muri Kamena 2014.

Akiva muri APR FC yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe yo gukinira ikipe ya Bugesera FC yaje kuvamo yerekeza muri Police FC yakiniye imyaka ibiri abona kujya muri Mukura VS.

Bertrand yaje kuva muri Mukura Victory Sports yerekeza muri Gasogi United FC mu 2018 yamugurishije hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana, atigeze atindamo ahita agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Kiyovu Sports yavuyemo asinyira Musanze FC ari nayo kipe yanyuma yakiniye mbere yo kwerekeza muri Canada.

Bertrand w’imyaka 31 y’amavuko yakiniye kandi ikipe y’Igihugu, Amavubi mu mikino itandukanye irimo igikombe cya CHAN 2021 yabereye muri Cameroon.

Bertrand na Lydia bibarutse imfura yabo

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka