sangiza abandi

Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryatangije amasomo ku mubano mpuzamahanga n’umutekano

sangiza abandi

Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri mu Karere ka Musanze (RDFCSC) ryatangije amasomo yiga ku Mubano Mpuzamahanga n’Umutekano, agamije gutanga umusanzu unoze mu itegurwa rya politiki n’ifatwa ry’ibyemezo.

Ni amasomo ya mbere mu ruhererekane rw’amasomo yo ku rwego rwo hejuru yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026.

Atangiza ku mugaragaro aya masomo mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi wa Diviziyo ya 3, Maj Gen Eugene Nkubito, yavuze ko ari ishoramari mu gutegura imitekerereze y’abayobozi, dore ko ibibazo by’umutekano byo muri iki gihe bigenda birushaho kuba urusobe.

Yagize ati: “Ihangana ku nyungu zitandukanye hagati y’ibihugu, impinduka ziterwa n’ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, n’impinduka mu mibanire ya politiki bisaba abayobozi basobanukiwe neza ibijyanye na politiki, dipolomasi n’imiterere y’ inzego aho ibyemezo by’umutekano bifatirwa.”

Yasabye abitabiriye aya masomo gukoresha neza aya mahirwe mu kwagura imitekerereze yabo, no kubaka imiyoboro y’imikoranire izafasha kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Ni ibyo Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimanyiye avuga ko ayo masomo yateguwe hagamijwe kubongerera ubushobozi no gutanga umusanzu unoze mu itegurwa rya politiki n’ifatwa ry’ibyemezo.

Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri mu Karere ka Musanze (RDFCSC) ryatangije amasomo yiga ku Mubano Mpuzamahanga n’Umutekano
Umuyobozi wa Diviziyo ya 3, Maj Gen Eugene Nkubito, yavuze ko Aya masomo ari ishoramari mu gutegura imitekerereze y’abayobozi,
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuzeko aya asomoagamije gutanga umusanzu mu itegurwa rya politiki n’ifatwa ry’ibyemezo

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka