Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, uzwi nka EIDIL FITRI, uzizihizwa ku wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bukuru bwa RMC, rimenyesha Abayisilamu bose n’Abanyarwanda muri rusange igihe cyo kwizihiriza uyu munsi mukuru ukomeye mu idini ya Isilamu.
By’umwihariko, hasobanuwe ko isengesho rikuru rya Eid rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00).
Ubuyobozi bwa RMC bwongeye gushishikariza Abayisilamu gukomeza kwimakaza ubumwe, urukundo n’ubworoherane, ari nabyo biranga uyu munsi mukuru.
Bwibukije kandi ko EIDIL FITRI ari igihe cyo gusangira n’abandi ibyishimo, gufasha abatishoboye no gushimira Imana ku bw’ukwezi kwa Ramadhan kwagenze neza.
Ubu butumwa bwasojwe no kwifuriza Abayisilamu bose umunsi mwiza wa Eid, ndetse babifuriza imigisha n’amahoro bituruka ku Mana.



