sangiza abandi

Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bwongereza

sangiza abandi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yemeje ko azataramira mu Bwongereza, mu gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 27 Kamena 2026.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026, Israel Mbonyi yasangije abamukurikira integuza y’iki gitaramo maze atumira abatuye mu Bwongereza kuzaza kwifatanya na we muri iki gitaramo.

Ati ” Muraho neza abo mu Bwongereza, tuzanye umunezero n’agakiza ndetse n’ibihe birimo umugisha utazibagirwa. Tuzishimira gutaramana namwe”

Iki gitaramo cya Israel Mbonyi kizabera mu rusengero rwa North Church ruherereye mu Mujyi wa Leeds mu Burengerazuba bw’u Bwongereza, amatike yo kucyitabira yamaze kujya hanze aho ari Amayero 35€ ahasigaye hose ndetse n’Amayero 50€ mu myanya y’icyubahiro.

Ni inshuro ya gatatu Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bwongereza, kuko bwa mbere yakoreyeyo igitaramo muri 2019, yongeye gutaramirayo mu 2024 ari kumwe na Aime Uwimana mu biterane by’iminsi ibiri bakoreye mu Mujyi wa London mu Bwongereza , ku butumire bwa Apôtre Alice Mignonne Kabera Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries.

Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, azataramira mu Bwongereza amaze iminsi micye avuye i Brussels mu Bubiligi aho azakorera igitaramo tariki ya 13 Kamena 2026.

Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bwongereza

Israel Mbonyi yataramiye mu Bwongereza muri 2019 na 2024

Reba indirimbo ‘Hobe’ iri mu zikunzwe cyane za Israel Mbonyi

Photos:

[fluentform id="3"]