Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahishuye ko indirimbo ye ‘Tugumane’ ishobora gufasha umuntu mu gihe yaheranywe n’agahinda cyangwa yumva ari mu bibazo bimukomereye, akabasha kubinyuramo.
Yabigarutseho ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Werurwe 2026, ubwo yatangaga ikiganiro mu rusengero rwo mu Mujyi wa Kigali rwa City Light Foursquare Church.
Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhuza ubwamamare n’ubukirisitu”, Israel Mbonyi yagihuriyemo n’umuhanzi Tom Close.
Ubwo abari mu iteraniro bari bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, Israel Mbonyi yaje kubazwa indirimbo ye ishobora gufasha umuntu mu gihe yaba ari mu bihe bimugoye cyangwa yaheranywe n’agahinda.
Mu gusubiza Israel Mbonyi yabanje gufata umwanya muto wo gutekereza kuri iyo ndirimbo, ahita aririmba indirimbo ye yitwa “Tugumane’” yasohotse muri 2023 iteraniro ryose rimufasha kuyiririmba.
Nyuma yo gufatanya n’iteraniro ryose kuririmba iyi ndirimbo yaje guhita avuga ,Amen, ashimira iteraniro ryose.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uyu muramyi akundirwa indirimbo ze zihembura imitima ya benshi aho inyandiko ye mu ndirimbo yibanda ku guhembura, gukomeza no gushyira abazumva hafi y’Imana.
Reba indirimbo Tugumane ya Israel Mbonyi ishobora kugufasha mu gihe uheranywe n’agahinda



