Guverinoma ya Jamaica yakiriye itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda ryoherejwe muri icyo gihugu gutanga ubufasha mu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza.
Umuhango wo kwakira iri tsinda wabereye ku Cyicaro gikuru cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kingston, ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026. Wayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Jamaica, Senateri Kamina Johnson Smith.
Mu ijambo yagejeje ku bagize iri tsinda, Senateri Johnson Smith, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda, ku bwo kohereza abasirikare bazakora imirimo y’ubwubatsi.
Yavuze ko ubunararibonye bwabo buzatanga umusanzu ukomeye mu bikorwa byo kwiyubaka kwa Jamaica hagamijwe guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Senateri Johnson Smith yashimye kandi ubufatanye n’ubuvandimwe u Rwanda rufitanye na Jamaica mu guhangana n’ingaruka zigenda ziyongera z’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Col Claudien Bizimungu wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Jamaica, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kuba hafi ya Jamaica mu rugendo rwo kwiyubaka no gusana ibyangijwe n’ibiza.
Yavuze ko kohereza iri tsinda bigaragaza icyerekezo cyagutse cy’u Rwanda mu bufatanye mpuzamahanga no mu bikorwa by’ubutabazi n’ubunararibonye bwa RDF mu bijyanye no kubaka n’ibikorwa bigamije gufasha abaturage.
Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasirikare ba RDF bagiye gutanga ubufasha mu kubaka, Col Moses Kayigamba, na we yavuze ko itsinda ayoboye rizakorana n’Ingabo za Jamaica n’izindi nzego za Leta mu bikorwa byo gusana no gusubiza ku murongo ibyangijwe, mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko kohereza iri tsinda biri mu murongo w’icyemezo cya Perezida Paul Kagame cyo gufatanya na Repubulika ya Jamaica, cyatangajwe mu ruzinduko rwe yagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2022.
Ubwo Umukuru w’Igihugu yageraga muri Jamaica yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Jamaica ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 2.83, kizwi cyane ku muco wihariye aho 90% by’abagituye ari Abirabura. Ni cyo cyatangirijwemo ibitekerezo bya ‘Rastafarianism’ byageze no mu Rwanda ndetse ni cyo cyakomotsemo Injyana zihariye igikundiro ku Isi nka Reggae na Dancehall.






