sangiza abandi

Jamaica yashimiye Ingabo z’u Rwanda zayifashije kuzahuka nyuma ya Melissa

sangiza abandi

Leta ya Jamaica binyuze mu Mugaba Mukuru w’Ingabo zayo, Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye u Rwanda rwaboherereje ingabo zo kubafasha gusana no kubaka ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa iherutse kwibasira iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyaruguru.

Ibi yabivuze ubwo yagiragana ibiganiro n’Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye akaba ari nawe Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’u Rwanda muri Jamaica, Col Deo Mutabazi.

Ni ibiganiro byari byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zagiye Jamaica gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba, bikaba byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Jamaica JDF i Kingston.

Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuba bwarohereje ingabo gufasha abaturage ba Jamaica nyuma y’ingaruka z’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.

Col Déo Mutabazi yashyikirije Umugaba Mukuru w’ Ingabo za Jamaica ubutumwa buturutse ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, bugaragaza ishimwe ku bufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Jamaica.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kandi rwiteguye gukorana na Jamaica no mu zindi gahunda z’ubufatanye.

Tariki ya 28 Ukwakira 2025 ni bwo iyi nkubi y’umuyaga yibasiye ibice byinshi bya Jamaica, cyane cyane mu gice cya St Elizabeth na Black River. Urwego rushinzwe iteganyagihe rwasobanuye ko yari ifite umuvuduko wa kilometero 298 ku isaha.

Iyi nkubi yatwaye ubuzima bw’abantu 45 mu gihe abandi barenga 15 baburiwe irengero.

Yangije kandi Ibigo by’amashuri 450 n’inzu z’abaturage zirenga ibihumbi 120, ndetse mu baturage ibihumbi 626 bagizweho ingaruka n’iki kiza, 950 ntibafite aho kuba bitewe n’uko inzu zabo zasenyutse burundu.

Tariki 14 Mutarama 2026, nibwo U Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bo gufasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga.

Mu gihe cy’amezi abiri itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abasirikare ba Jamaica, bubatse inzu 62 zari zarasenywe n’ibiza ndetse bongera ibyumba by’amashuri ndetse banavugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.

Col Deo Mutabazi, yashyikirije Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica ubutumwa buvuye kuri mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga
Jamaica yashimiye Ingabo z’u Rwanda zayifashiije kuzahuka nyuma ya Melissa
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica, Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yagiranye ibiganiro n’abahagarariye RDF muri iki gihugu

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka