sangiza abandi

Kaminuza ya Mount Kenya yashimiwe uruhare yagize mu burezi mu Rwanda

sangiza abandi

Amb. w’u Rwanda muri Kenya, Erneste Rwamucyo, yashimye uruhare Kaminuza ya Mount Kenya yagize mu guteza imbere uburezi mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yabitangaje ubwo yasuraga icyicaro gikuru cya Mount Kenya giherereye i Thika muri Kenya, aho yakiriwe n’uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, Prof. Simon Gicharu.

Muri urwo ruzinduko, Amb. Rwamucyo yavuze ko MKU ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, by’umwihariko kubera ishoramari yakoze mu gihugu binyuze mu ishami ryayo rikorera i Kigali rizwi nka Mount Kigali University (MKUR).

Ati “Mount Kenta ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda. Nubwo Kenya ifite isoko rinini ry’uburezi n’abanyeshuri benshi, abayishinze bahisemo no gushora imari mu Rwanda. Ibyo tubifata nk’icyizere gikomeye igihugu cyacu cyagiriwe.”

Amb. Rwamucyo yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi butagarukira ku kuba MKU ifite ishami mu Rwanda gusa, ahubwo ko hari n’abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Kenya muri iyo kaminuza, cyane cyane mu masomo ataboneka mu Rwanda.

Yavuze ko ibi bishimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, aho uburezi bugenda buba inkingi ikomeye y’imikoranire ya Kenya n’u Rwanda.

Yanashishikarije abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri MKU kubyaza umusaruro amahirwe yo kwigana n’urubyiruko ruturuka mu bindi bihugu byo mu Karere no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Yabibukije ko abo bigana uyu munsi ari bo bazaba abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abafata ibyemezo ejo hazaza, bityo ko kubaka umubano mwiza kare bizabagirira akamaro mu mwuga no mu buzima rusange.

Ati “Muri Kaminuza ni ho mwungukira ubumenyi n’icyerekezo. Isi iragenda irushaho kuba umudugudu umwe. Mugire umutima ufunguye. Abantu muhura na bo uyu munsi ni bo bazaba umuyoboro wanyu mu gihe kiri imbere.”

Prof. Simon Gicharu yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda ku buryo bukomeje korohereza ishoramari no gushyigikira uburezi bufite ireme.

Avuga ko ubufatanye MKU ifitanye n’u Rwanda bwagize uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi no gutanga amahirwe ku rubyiruko rwo mu Karere.

Muri uru ruzinduko, Prof. Gicharu yashyikirije Amb. Rwamucyo igitabo yise “Mountain Meets Land of 1,000 Hills”, kigaragaza urugendo rwa Kaminuza ya Mount Kigali, mu Rwanda n’uko iyi kaminuza yahanganye n’imbogamizi zo kwinjira mu burezi bwambukiranya imipaka, ndetse n’ibyiza byazanye mu mibereho n’ubukungu.

Impande zombi zanagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’iterambere ry’uburezi muri Kenya no mu Rwanda, zishimangira ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’ubushakashatsi, ihererekanyabumenyi n’iterambere ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Amb.Rwamucyo yashimye uruhare Mount Kenya University yagize mu Burezi bw’u Rwanda
Ubuyobozi bwa Mount Kenya nabwo bwagaragaje ko bushima u Rwanda ruteza imbere uburezi bufite ireme
Abanyeshuri bAbanyarwanda biga muri Mount Kenya yo muri Kenya basabwe guharanira kubaka ubumwe n’abandi banyeshuri

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka