Abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy, barishimira Kaminuza yabo yihariye igiye kuzura, kuko izabafasha gukomeza kuzamura ubumenyi ku rwego mpuzamahanga.
Kaminuza ya Rwanda Coding Academy iri kubakwa ahasanzwe hari iri shuri rya Rwanda Coding Academy, ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu.
Ishuri rya Rwanda Coding Academy ryashinzwe na Leta y’u Rwanda mu 2019, ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga no gukora za porogarame za mudasobwa ziri ku rwego rwo hejuru.
Ryatangijwe hagamijwe kubera igisubizo urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite impano mu gukora porogaramu za mudasobwa, no guteza imbere ireme ry’uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abiga muri iri shuri bakunze kugaragaza ikibazo cy’uko ubumenyi bahabwa mu gihe cy’imyaka itatu bahiga, bagera muri za Kaminuza abatabashije kujya kwiga hanze bakabura Kaminuza mu Rwanda iri ku rwego rw’ubumenyi bafite.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Mama Urwagasabo TV, bagaragaje ko amasomo atangirwa muri Kaminuza zisanzwe bo baba barayahawe kera bityo bikabasubiza inyuma.
Umwe muri aba Banyeshuri agira ati ” Amasomo twiga hano ari ku rwego rwo hejuru, bityo warangize kwiga hano ugiye muri kaminuza za hano mu Rwanda ugasana bari kwiga ibintu wowe wamaze kwiga.”
Aba banyeshuri bagaragaza ko kuba bari kubakirwa Kaminuza yabo ari ibintu bizabagirira akamaro kuko izaba iri ku rwego rw’ubumenyi baba bafite, bityo bakazajya bahakomereza bavoma ubumenyi.
Ati “Iyi Kaminuza yacu niyuzura bizaba bivuze ko bazajya bagendera ku nteganyanyigisho dusanzwe dukoresha, bakubakiraho izindi ntibasubiremo ibyo twize ahubwo tukiga ibyisumbuyeho.
Dukeneye kaminuza kugirango twongere ubumenyi bugere ku rwego mpuzamahanga. Dukeneye impamyabushobzi zisumbuyeho.”
Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy, Dr Niyigena Papias, avuga ko kugeza ubu umushinga wo kugirango iri shuri ryemerwe nka Kaminuza wamaze gutangwa mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (Higher Education Council – HEC).
Ati “Ni umushinga utaremerwa n’inzego zibishinzwe. Turifuza kwakira abanyeshuri benshi bashoboka.”
Imirimo yo kubaka aya mashuri ya Kaminuza ya Rwanda Coding Academy kugeza ubu igeze kuri 75%, aho azuzura itwaye asaga miliyari eshashatu z’amafaranga y’u Rwanda.








