sangiza abandi

Keretse Mama aroga! Alyn Sano yahamije ko atakiri isugi

sangiza abandi

Umuhanzikazi Shengero Aline uzwi nka Alyn Sano mu ruhando rwa muzika, yahamije ko atari isugi ndetse ko abaye ari yo haba harimo ikibazo gikomeye.

Ibi uyu muhanzikazi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro “Who is my Date?” gitegurwa na Muyango Claudine.

Alyn Sano yabajijwe mu rurimi rw’Icyongereza niba yaba ari isugi. Ni ikibazo gisa n’icyamutunguye ndetse mu bigaragarira amaso yahise abaza Muyango ati “Ni nde w’isugi?”

Akomeza agira ati “Mama wanjye se yakubwiye ko aroga? Njye ku myaka yanjye, ntibishoboka.”

Alyn Sano yakomeje avuga ko bidashoboka ko yaba akiri isugi ko ahubwo no kumukekera ko yaba akiriyo abifata nko kumutuka.

Yakomeje asaba Muyango kumusaba imbabazi kubera ibyo yari amaze kumubaza bisa no kwijijisha.

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bihariye kugira inyandiko iryoshye mu ndirimbo usanga akenshi zibanda ku guhuza ibitsina hagati y’umuhungu n’umukobwa.

Nko mu ndirimbo ye “Boo and Bae” hari aho agira ati “The way he drops me deep wallah, utundi tuniga twarashaje.”

Mu ndirimbo ye “Radio” na yo hari aho agira ati “Umbyiga buriri, nkamera nk’ukubiswe inkoni, iyo nkoni intera appetite.”

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bafite impano ihambaye mu muziki w’u Rwanda. Yatangiye urugendo rwe rwa muzika nk’umuhanzi wigenga mu 2018. Izina rye ryatumbagijwe n’indirimbo zirimo ‘Rwiyoborere’, ‘Say less’, ‘Naremewe wowe’, ‘For Us’, ‘Tamu Sana’ na ‘Head’.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka