sangiza abandi

Khalfan Govinda yateguye ibirori byo kumvisha abakunzi be Ep ’My Way’

sangiza abandi

Umuhanzi Khalfan Govinda agiye gukora igitaramo cyo kumvisha  abakunzi be imiziki mishya iri kuri EP ye yise ‘My Way’, mu birori byiswe ‘My Way EP Listening Party’.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026, guhera saa 12:00  kikazabere kuri Bugesera Droom Resort.

Muri iki gikorwa, Khalfan Govinda azifatanya n’abahanzi barimo abo bakoranye kuri iyi EP, aho abafana bazagira umwanya wo kumva izi ndirimbo mbere cyangwa mu buryo bwihariye.

EP ‘My Way’ iriho indirimbo zirimo ‘Babiri Babiri’, ‘Sabine’, ‘My Way’, ‘Kuno Kuno’ na ‘Wine’.

Indirimbo ‘Babiri Babiri’ yayikoranye n’abandi bahanzi barimo Pasty, Mariva, Alto, Bull, Oskar, Papa Cyangwe, Social Mulla na Uncle Austin, mu gihe ‘Sabine’ yakoranywe na Karambizi.

Igikorwa kizaba cyitabiriwe n’abakunzi ba Khalfan Govinda ndetse n’abahanzi yakoranye na bo, mu ijoro rigamije guhuza umuziki, imyidagaduro n’abakunzi b’umuhanzi.

Khalfan Govinda yateguye ibirori byo kumvisha abakunzi be Ep ’My Way’

Photos:

[fluentform id="3"]