Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryakiriye inyandiko zikubiyemo ubutumwa bwamagana imvugo z’urwango n’ivangura Abanye-congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Itsinda ry’impunzi ziba mu Rwanda zashyikirije UNHCR izi nyandiko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2025,mu rugendo rw’amahoro bagiriye kuri ambasade zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’icyicaro cya UNHCR.
Izi mpunzi zasabaga Loni ubufasha mu kubona ubutabera kuko bakomeje gutotezwa, baba abamaze imyaka irenga 30 mu buhunzi babuze uko bataha, ndetse n’abakiri muri DRC bakorerwa ibikorwa by’ivangura n’ubwicanyi.
Munyakarambi Sebutozi Edison, uhagarariye Komite Nyobozi y’inkambi ya Kigeme, yashimye Leta y’u Rwanda yabahe ubuhungiro mu gihe bamaze ndetse bakaba baritaweho neza.
Ati “Turabanza gushimira Igihugu cy’u Rwanda cyatwakiriye kikanaducumbikira neza.”
Yakomeje avuga ko bababajwe cyane n’ivangura bakorerwa na Leta y’Igihugu cyakabaye ari cyo kibitayeho, nyamara bakabita abanyamahanga kuko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Ati “Tubabazwa nuko dukomeje gutotezwa, dukoza kwicwa, dukomeje kwitwa abanyamahanga kandi tutari bo turi abanyecongo.”
Yongeyeho ati “Kuva mbere hose nubundi twahunze ubutegetsi bubi, butadufataga nk’abakongomani kimwe n’abandi bose.”
Ibi byose byatumye bahaguruka bajya kuri za mbasade zitandukanye gusaba ko babakorera ubwo buvugizi, ari nako babashyikiriza inyandiko zikubiyemo ubwo butumwa bwamagana akarengane ndetse n’imvugo z’urwango ibizwi nka hate speech.
Bahereye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomereza ku zindi zitandukanye zirimo iya Angola, Ubudage, Qatar ndetse na UNHCR.
Icyakora ntabwo bose babashije kwakira izi nyandiko kubera impamvu zitamenyekane, ariko umunota wamenye ko UNHC na US biri mu byemeye izi nyandiko bukazakira.








