sangiza abandi

Kigali: Polisi yangije ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro ka miliyoni 61,7Frw

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yangirije mu ruhame ibiyobyabwenge ndetse n’ibicuruzwa bitemewe byafatanywe abaturage babicuruza mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ibyangijwe byose bifite agaciro ka miliyoni 61,701, 740 Frw bigizwe n’ibiro 352 by’urumogi, litiro 1,203 za kanyanga, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge z’amoko atandukanye, ibiribwa, ibinyobwa bitandukanye, amavuta atukuza azwi nka Mukorogo, n’ibindi.

Iki gikorwa Polisi yafatanyije n’inzego z’ibanze, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Urwego rw’Ubushinjacyaha ndetse n’abaturage, cyabereye i Nduba, ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda, ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE, yatangaje ko ibiyobwange n’ibindi bicuruzwa bitemewe byangijwe byari bibitse mu masitasiyo ya Polisi atandukanye yo mu mujyi wa Kigali.

CIP Gahonzire yatangaje ko ibi biyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe byafatanywe abaturage mu Mirenge itandukanye igize umujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage,.

CIP Gahonzire yavuze ko ababifatiwemo bakorewe amadosiye ndetse bagashyikirizwa ubutabera.

Ati: “Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru ibiyobyabwe ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe bigafatwa bitarakwirakwira mu baturage ngo bibagireho ingaruka, ikanibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwi ko bacuruza ibintu bitemewe.”

Polisi yihanangirije abaturage bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe, ibasaba kubireka bagashaka ibindi bakora byabagirira akamaro, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda harimo n’igifungo cy’igihe kirekire.

Photos:

[fluentform id="3"]