Ruhumuriza James wamamaye mu muziki Nyarwanda nka King James yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo nshya yise “Ndi uwawe”.
Iyi ndirimbo nshya ya King James yagiye hanze ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 05 Werurwe 2026, akaba yari amaze iminsi ayiteguza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyi ndirimbo King James agaragara acuranga piano mu ijwi rituje, aho aba abwira umukunzi we amagambo y’urukundo yuzuye imitoma yerekana ko anyuzwe n’urwo akundwa.
Mu mudiho utuje, King James agaruka ku buryo yatwawe uruhu n’uruhande n’uyu mukunzi aririmba, avuga ko yamumaze kwifuza, agakomeza amushimira kuba yarahinduye ubuzima bwe.
Mu gitero cya mbere hari aho agira ati “Uri uwa mbere mu bo nakunze, nabuze n’umwe wakundutira wahinduye ubuzima bwanjye ibihe byose nzibera uwawe.”
Inyikirizo y’indirimbo avuga ko yaryohewe n’uru rukundo ndetse yahisemo byuzuye kwibera uw’umukunzi we.
Ati “Ndi uwawe , ndi uwawe, na we uri uwanjye, ibihe byose nzibera uwawe”
‘Ndi uwawe’ ije ikurikira ikirezi yakoranye na Zuba Ray muri Mutarama 2026.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo King James yifashishije Lisaa umwe mu bahanzikazi bagezweho mu muziki Nyarwanda, na we uheruka gushyira hanze indirimbo ye yise “IG Post” muri Gashyantare 2026.
Muri aya mashusho Lisaa aba ari iruhande rwa King James agatoki ku kandi, aho uba ubona ari abakundana bari mu munyenga w’urukundo.
Ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryayobowe na Fayzo Pro, ni mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Bolingo Paccy afatanyije na Popiyeee, nyuma yaho akaza kunonosorwa (Mastering) na Popiyeee.
King James asohoye indirimbo nshya mu gihe arimo yizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki, urugendo yakozemo indirimbo zitabarika zabaye ikimenyabose, akegukanamo ibihembo byinshi, ndetse imitoma ikubiyemo mu ndirimbo ze igafasha benshi kurambagiza bigakunda, ndetse bakarwubaka rugakomera.



Reba indirimbo nshya ya King James yise “Ndi Uwawe”



