Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, umuturage ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagabweho igitero gikomeye n’abasivili bamushinja kuba ari Umunyarwanda, bakanavuga ko asa na Perezida w’u Rwanda.
Ibi byabereye mu ruhame, mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza isura ikomeye y’irondabwoko rikomeje gufata indi ntera, ryibasira cyane cyane abakomoka mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru atangazwa n’abari aho ni uko uwo mugabo yakubiswe ndetse aranatukwa, bamushinja ko ari Umunyarwanda bakongeraho ko asa Perezida Kagame, kandi ko ashobora kuba afitanye isano n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.
Uyu mugabo yakomerekejwe bikomeye kugeza nubwo ajyanwa mu bitaro, kubw’amahirwe ntabwo yitabye Imana.
Ni bimwe mu bigaragaza ko amacakubiri ashingiye ku moko n’inkomoko akomeje gukaza umurego, cyane cyane mu murwa mukuru wa Kinshasa, aho bamwe mu baturutse mu Burasirazuba bakomeje guhura n’ivangura, guhezwa n’ihohoterwa.
Abasesenguzi mubya politiki n’uburenganzira bwa muntu baburira ko ibi bikorwa ari intangiriro y’ihohoterwa rikabije niba hatabayeho gukumira hakiri kare.
Bagaragaza ko icyuho mu miyoborere, imvugo z’abayobozi bikomeje gukongeza urwango rushingiye ku moko.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye bikomeye iri vangura, asaba Leta ya RDC gushyiraho ingamba zihamye zo kurengera abaturage bose, hatitawe ku moko, inkomoko cyangwa amarangamutima y’ababategeka.



