Ministiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje ko imyambarire y’umuraperikazi, Doja Cat waraye ataramiye i Kigali ntacyo itwaye mu buhanzi gusa ahishura ko uzabikora atari ku rubyiniro azaba akosheje.
Ibi Min Abdallah yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026 ubwo yasubizaga ubutumwa bw’umwe mu bakoresha urubuga rwa X yahoze ari Twitter wavuze ko imyambarire ya Doja Cat ku rubyiniro ari urugero rubi ku banyarwandakazi bashobora kuzamwigana na bo bakabikora mu gihe cy’izaza.
Icyazamuye impaka ni imyambaro Doja Cat yaserutse yambaye ku rubyiniro, aho yari yambaye imyenda igaragaza ikimero cye uko cyakabaye ndetse ukuguru kw’ibumoso nta mwambaro uriho , iyi ikaba imwe mu myambaro itamenyerewe cyane mu Rwanda ahanini bitewe n’umuco ndetse n’uburere benshi mu Banyarwanda bahawe.
Mu gusubiza uyu wiyita drack, Ministiri Utumatwishima yavuze ko ku rubyiniro atari mu rusengero kuko umuhanzi aba agomba gutarama bya gihanzi gusa asoza avuga ko uzigana imyambarire ya Doja Cat atari ku rubyiniro azaba ataratojwe umuco Nyarwanda.
Ati “ Kuri stage, umuhanzi akora performance ijyanye n’ubuhanzi bwe, Music Stage si ku rusengero, si ku nteko y’umuco, si mu ishuri, si no mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo Uzabyigana atari Doja Cat kuri stage azaba ataratojwe”
Ministiri Abdallah yakomeje avuga ko ku kijyanye no kuba imyambarire y’uyu muhanzikazi yabera urugero rubi ababyiruka yavuze ko umwana adatorezwa mu bitaramo ahubwo ko atorezwa ku ishuri, mu rusengero, n’ahandi
Ati “Umwana ntatorezwa kuri Music Arena, atorezwa mu rugo, mu rusengero,ku ishuri,….iyo aje kureba umuhanzi, aza afite imyumvire ko ibyo abona ari perfoming arts”
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, Doja Cat yasusurukije abitabiriye igitaramo cy’iserukiramuco rya Move Afrika Festival gitegurwa n’umuryango wa Global Citizen, iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko kitabiriwe kandi na madamu Jeannette Kagame.
Mu gihe kigera ku isaaha imwe n’igice uyu muraperikazi yanyeganyeje BK Arena binyuze mu ndirimbo ze zirimo: Vegas, Need to Know, Paint the Town Red,n’izindi nyinshi.
AMAFOTO



Irebere igitaramo cy’amateka Doja Cat yakoreye i Kigali



