sangiza abandi

Kwibuka31: Ababiligi bahemukiye u Rwanda ku buryo bukomeye- Mukabunani

sangiza abandi

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine, yavuze ko Ababiligi bari ku isonga mu bakoloni bahemukiye u Rwanda kuko bimakaje inyigisho zuzuye amacakubiri n’urwango rwaciyemo ibice Abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mata 2025, ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Icyunamo, mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ahazirikanwe abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukabunani Christine usanzwe ari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri yavuze ko Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazize guharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza.

Yagize ati “Aba banyepolitiki twibuka ku nshuro ya 31 bishwe bazira ibitekerezo byabo, kwanga akarengane no kurwanya ingoma y’igitugu.”

Mukabunani yavuze ko abanyepolitiki bariho uyu munsi bashyize hamwe baharanira imiyoborere myiza, kurwanya akarengane no kubaka Igihugu cyunze ubumwe.

Yavuze ko iki gihe ari icyo gusubiza amaso inyuma no kureba uruhare rw’Abakoloni mu kwigisha amacakubiri mu Banyarwanda.

Yakomeje ati “Ku isonga haza Ababiligi bahemukiye u Rwanda ku buryo bukomeye. Muri iyi myaka yose bashyize imbere inyigisho z’urwango n’amacakubiri yo gutanya Abanyarwanda, babacamo ibice bababwira ko badaturuka hamwe. Batwiciye umuco, basenya indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Mukabunani yavuze ko ikibabaje ari uko na nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda, ubutegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, bwakomeje mu murongo w’Abakoloni, bwigisha urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati “Kuva mu 1959 kugeza mu 1994, Abatutsi baratotejwe, barameneshwa bajya ishyanga, baricwa no kugeza ku mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yabakorewe. Bishwe bazira uko Imana yabaremye.”

Mukabunani yatangaje ko ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi butigeze bukurikiza amahame agenga Politiki.

Ati “Ubundi politiki ni ubuhanga bwo kuyobora no gucunga umuryango w’abantu kugira ngo bagire imibereho myiza n’iterambere. Ubutegetsi bwariho kiriya gihe ntibwubahirije ayo mahame kuko bwashyizeho amashyaka ya politiki ashingiye ku irondabwoko n’irondakarere, ku isonga hari MDR Parmehutu, Aprosoma, MRND, CDR n’andi, yashyize imbere ivangura n’amacakubiri.”

Mukabunani yavuze ko n’ubwo Igihugu cyagize ibyago by’ubuyobozi bubi bwateguwe bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatabawe na FPR Inkotanyi, yayihagaritse.

Ati “Turashimira ko u Rwanda rwatabawe n’abana barwo kandi barukunda, turabibashimira.”

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda ndetse bukomeje kugaragaza imyitwarire igamije kurukandamiza ndetse byatumye rufata icyemezo cyo gucana umubano ushingiye kuri dipolomasi nabwo kubera uko bwafashe uruhande mu kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC no guhururiza amahanga kurufatira ibihano.

Custom comment form

Amakuru Aheruka