sangiza abandi

Leta ya Kinshasa yahaye Amerika ibirombe biri mu gace kagenzurwa na AFC/M23

sangiza abandi

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yahaye abashoramari b’Abanyamerika uburenganzira bwo kugenzura no gusuzuma ibirombe byo mu gace ka Rubaya, kari muri teritwari ya Masisi, kagenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Reuters byabitangaje, inyandiko ya Leta ya RDC yanditswe tariki ya 5 Gashyantare 2026, ivuga ko abashoramari b’Abanyamerika bahawe ibi birombe n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace.

Iyi nyandiko yatangajwe ubwo i Washington haberaga inama ya mbere ya komite ihuriweho ishinzwe ubufatanye, yashyizweho hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta ya Congo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo mu Kuboza 2025, agamije guteza imbere gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro.

Iyi nyandiko izasuzumwa n’abashoramari b’Abanyamerika bareba niba ibirombe birimo amabuye y’agaciro y’ingenzi, ndetse basuzuma niba nta mbogamizi zishobora kubangamira ibikorwa byo gucukura.

Minisitiri ushinzwe ubukungu muri RDC, Daniel Mukoko Samba, yasobanuye ko kuba ibirombe bya Rubaya bitagenzurwa n’inzego za Leta bitavuze ko bitari mu nshingano za Leta.

Ati “Kuba ikirombe cya Rubaya kitari kugenzurwa n’ingabo za Leta uyu munsi, ntibivuze ko twebwe Leta ya RDC tutayishyikiriza abafatanyabikorwa bacu.”

Ku rundi ruhande, Bertrand Bisimwa umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere mw’ihuriro AFC/M23, yagaragaje ko gufata icyemezo cyo guha abashoramari uburenganzira bwo kugenzura ibirombe bitari mu maboko ya Leta ari uburyo bwo kwihagararaho.

Yagize ati:“Kugurisha mu ruhame umutungo umuntu adafite cyangwa atagenzura ni uburyo bwo kurwana no kubaho.”

Rubaya ni agace gafite umwihariko ukomeye muri RDC kuko kabitse amabuye ya Coltan y’ingenzi ku rwego rw’Isi mu nganda z’ikoranabuhanga.

Aha hantu hakaba habitse 15% by’amabuye ya Coltan ku Isi yose, bigaha agaciro gakomeye mu bukungu bw’igihugu ndetse no ku isoko mpuzamahanga.

Ihuriro AFC/M23 rigenzura aka gace guhera mu ntangiriro za 2024, ndetse bituma hari impaka ku micungire y’umutungo kamere muri aka Karere.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka