sangiza abandi

Abarimo Aime Uwimana n’umunyarwenya Joshua basigiye ibyishimo abitabiriye Gen-Z Comedy

sangiza abandi

Kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, muri Camp Kigali habereye iseka rusanjye rya Gen-Z Comedy risoza ukwezi kwa Nzeri.

Igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show ni kimwe mu bitaramo bimaze kubaka izina ahanini biturutse ku buryo gihuriza hamwe urwenya, umuziki ndetse n’ubundi buzima bw’Abaturarwanda.

Kuri iyi nshuro Gen-Z Comedy yatumiwemo umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana.

Abitabiriye Gen-Z Comedy kandi baraganira n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye no guteza imbere urubyiruko muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Tetero Solange.

Abanyarwenya bari bususurutse barimo Pilate, Muhinde, Joshua Comedian, Mc kandi na Musa, n’abandi banyarwenya.

Photos:

Photos: Moses

Live Updates
01:00 GMT+0200

Inkirigito yinjiye atembagaza imbaga iteraniye muri Camp Kigali

Uyu munyarwenya amaze kumenyerwa mu buhanga bwe mu gutera urwenya aho aba avuga azimiza ariko bigashimisha abitabiriye iseka rusanjye.

Uyu munyarwenya yakurikiwe na Joshua, ukunze gutera urwenya ku ndirimbo z'Abadive.

Yakomeje atera urwenya kuri Tonzi na Aime Uwimana.

Uyu munyarwenya ninawe ushyize akadomo kuri Gen-Z Comedy

00:18 GMT+0200

Umunyarwenya Muhinde ageze kuri 'Stage'

Atangiye atera urwenya ku mubano we n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali.

Akomereje ku mubano we n'Umuyobozi wa MTN, ndetse n'umuvugizi wa RIB.

Ati" Uyu we ibishingwe bye n'ibyanjye bigenda mu modoka imwe."

Uyu munyarwenya yakurikiwe n'Umushumba.

Yatangiye atera urwenya mu magambo y'Igifaransa.

Ati" Ndakoresha Igifaransa uyu munsi."

Asabye Umuyobozi w'Urubyiruko muri Minisiteri y'Urubyiruko kumufasha gusoma ijambo muri Bibiliya.

00:07 GMT+0200

Aime Uwimana yaririmbiye abitabiriye Gen-Z Comedy

Umuhanzi w'Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana yataramiye abitabiriye Gen-Z Comedy mu ndirimbo 'Muririmbire Uwiteka'.

Imbaga y'abantu iri kumufasha kuririmba.

Uyu muhanzi yavuze k'urugendo rwe rwo kwakira agakiza.

23:25 GMT+0200

Fally Merci yakiriye Umuyobozi w'Urubyiruko muri Minisiteri y'Urubyiruko

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye no guteza imbere urubyiruko muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Tetero Solange, yakiriwe muri Gen-z Comedy.

Atangiye avuga imishinga myinshi bafitiye urubyiruko muri Ministeri y'Urubyiruko, irimo Youth Connect Award, no guteza imbere indi mishinga itandukanye y'urubyiruko irimo ubuhanzi.

Yavuze ko abazajya batsinda bazajya bahembwa.

Ati" Ni ukuva kuri miliyoni kugeza kuri miliyoni zirindwi."

Yashishirije urubyiruko kuzitabiriye Youth Connekt.

Urubyiruko rwasabye ko Minisiteri yakaza amahame mu bijyanye no kwinjiza abana bari munsi y'imyaka 18 mu kabari, bakazajya basaba abana bari munsi y'imyaka 18 irangamuntu.

Ati" Ahubwo niba hari akabari katabikora mwakatubwira tukagakurikirana."

Umunyamakuru Emmy Nyawe yabarije abahanzi ku bibazi bahura nabyo birimo guhendwa n'inyubako nka BK Arena, kandi bakoreyemo ibitaramo bikanuzura.

Umutoni yamusobanuriye ko batangiye gukoresha uburyo bateza imbere ubuhanzi.

Ati" Turabizi ko ubuhanzi ari ubukungu tutarabyaza umusaruro 100%, nka Minisiteri tuzakora ibishoboka byose dushakire ibisubizo ibyo bibazo muri kwibaza."

23:20 GMT+0200

Umuhanzi Real Cedric asusurukije abitabiriye Gen-Z Comedy

Umuhanzi Real Cedric yeretse abitabiriye Gen-Z Comedy ubuhanga bwe mu kuririmba.

22:58 GMT+0200

Kandi na Mussa bageze kuri 'stage'

Abanyarwenya Kandii na Mussa bageze kuri 'stage'.

Aba Banyarwenya bamaze kumenyerwa muri Gen-Z Comedy ndetse barishimirwa cyane.

22:43 GMT+0200

Keppa uzwi nka 'Nyirudushya' ageze kuri Stage

Atangiye aragiza Imana urwenya ari busangize abitabiriye Gen-Z Comedy.

Mu rwenya rwe ari kuvuga ku buzima bw'abakire n'abakene.

Uyu munyarwenya akurikiwe na Isakari, utangiye avuga ku gitabo cy'ishuri aherutse kumurika.

22:40 GMT+0200

Fally Merci yakiriye umunyarwenya Salisa

Fally Merci yakiriye umunyarwenya Salisa, avuga ko ari n'umuramyi.

Ati" Dufite umwanyarwenya w'umuramyi."

Uyu munyarwenya yinjiriye mu ndirimbo y'Imana, yitwa 'Imirimo yawe Mana'.

Uyu munyarwenya yasangije abitabiriye Gen-Z Comedy impano ye mu kuririmba.

22:17 GMT+0200

Eric w'i Rutsiro yakiranywe ibyishimo muri Gen-Z Comedy

Eric w'i Rutsiro umaze kumenyerwa muri Gen-Z Comedy yakiranywe ibyishimo.

Atangiye ahamagara itsinda ry'ababyinnyi ngo bashyushye abitabiriye Gen-Z Comedy.

Uyu munyarwenya yakurikiwe na mugenzi we Jonathan.

Uyu munyarwenya nawe yatanze ibyishimo ku bitabiriye Gen-Z Comedy.

22:00 GMT+0200

Umunyarwenya Ndegeya ageze ku 'Stage'

Uyu munyarwenya w'Umurundi atangiye avuga ko Abitabiriye Gen-Z Comedy.

Akomeza atera urwenya ko "Yabwiye Boss we ko abyina neza"

Ati " Nta mukire ubyina nabi, ariko Boss wanjye naramubeshye pe."

Uyu munyarwenya yahaye Fally Merci impano ya Bibiliya.

21:58 GMT+0200

Fally Merci yakiriye abitabiriye Gen-Z Comedy

Fally Merci ari nawe utegura Gen-Z Comedy yakiriye abitabiriye Gen-Z Comedy.

Abashimira kuba bitabiriye iseka rusanjye ryo kuri uyu wa Kane, nubwo ikirere kitari kimeze neza.

Ati" Abitabiriye mwikomere amashyi."

Ahise yakira umunyarwenya Biden.

21:00 GMT+0200

Abanya-Kigali babukereye muri Gen-Z Comedy

Abanya-Kigali biteguye gusoreza ukwezi mu iseka rusanjye rya Gen-Z Comedy.

Showing all 12 updates
Show Less
[fluentform id="3"]