Umuyobozi Mukuru wa ALU, Sidee DLAMINI yashimiye Aabanyeshuri basoje amasoso yabo abasaba kuyashyira mu ngiro mu buryo bwa kinyamwuga nk'uko babyize mu gihe cy'umwaka bamaze biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda.
yagize ati "Mugeze kuri iyi ntambwe mwarakomeje no kuzuza inshingano zanyu za buri munsi. Inshingano mwari mufite ntizigeze zihagarara kubera amasomo, kandi n'ibibazo by'umutekano mwahuraga na byo ntibyigeze bitegereza ko murangiza umukoro cyangwa ikindi gikorwa cy'amasomo".
"Amajoro menshi mwaraye mwiga, ubwitange, ukwihangana n'ikinyabupfura byabasabye kugira ngo mugere hano uyu munsi, turabibona kandi turabishima cyane".
"Ni na byo biduha icyizere ko umutekano w'abaturage bacu uri mu maboko y'abantu babishoboye kandi babikwiriye".
Dlamini yasabye abasoje amasomo yabo ko impamyabumenyi bahawe ari intambwe ikomeye ariko ko atarizo batahanye gusa ahubwo ko bahakuye n'imitekereze mishya.
"Uyu munsi ntabwo mugiye gutahana impamyabumenyi gusa. Mugiye gutahana imitekerereze mishya, umuyoboro mugari w'inshuti n'abafatanyabikorwa, ubumenyi bwimbitse bwo kwimenya no kumenya abandi, ndetse n'ubushake burushijeho bwo gukorera hamwe nk'Abanyafurika hagamijwe iterambere rusange ry'umugabane wacu".
Yasoje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ku cyizere no ku bufatanye bwiza bumaze imyaka itanu hagati yayo na ALU.