Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasubije abantu batandukanye terefone 140 zigendanwa zafashwe zaribwe, zifite agaciro ka 40,760,000 Frw (asaga miliyoni 40 Frw).
Ni igikorwa cyabereye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abagura terefoni kugira ubushishozi kuko haba harimo n’izibwe kandi iyo ifashwe uwayiguze ari we uhomba, ibi bikaba kimwe n’uyicuruza yarayiguze n’uwayibye.
Ati “Mbere yo kugura telefoni yakoze ukwiriye kubanza kumenye iyo telefoni uyigurisha ari nyirayo naho ubundi igihombo kizakujyaho.”
Yibukije abacyijandika mu bikorwa nk’ibyo by’ubujura ko bakwiriye kubireka kubera ko bazakomeza gukurikiranwa ndetse ko bazajya bafatwa uko bayagenda kose.
Muri iki gikorwa hanerekanywe kandi abantu 10 barimo abakekwaho ubujura bwa telefone n’abandi bakekwaho ubwicanyi buturutse ku mpamvu zitandukanye, zirimo amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, gucana inyuma ndetse no kwihanira.
RIB yatanze ubutumwa bwibutsa abantu bose kurinda ibyabo, kujya bakemura amakimbirane biyambaza inzego zibishinzwe aho kwihanira ndetse no kwirinda kugurira terefoni ahatizewe.











